Home Read Content

Mageragere-Kavumu: Ntamwana wataye ishuri nkuko bivugwa''Gitifu Claudine ''

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 6 Month(s) ago

Umunyamahanga Nshingwa bikorwa w'akagari ka Kavumu, umurenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge Mukampeta Aime Claudine , avuga ko ntamwana wateye, ishuri mu kagari ayobora, ikibazo cy'abana bagaragaye mu bishanga barimo gukiniramo bose bariga.

Mageragere-Kavumu: Ntamwana wataye ishuri nkuko bivugwa''Gitifu Claudine ''

Uyu muyobozi, avuga ko mu mpere z'icyumweru gishize hagaragaye amafoto kumbuga nkoranyambaga y'abana bari mu gishanga, bivugwa ko bataye amashuri baroba amafi, ati:''Ariya mafoto mwabonye barabeshye, bariya bana barimo gukina umupira ku kibuga cyeregere igishanga ,babonye ubwato kuko batabuzi barahurura, nibwo uwabafotoye yavuze ko baroba amafi kandi sibyo".Kumenya ibivugwa n'uyu muyobozi hanga.rw yageze muri Kano gace havugwa, dusanga ntamwana uhari, kumenya ukuri twashatse abana bagaragaye ,bamwe duhura nabo bavuye kwiga. Uwamahoro Purisika, umubyeyi twasanze mu gishanga yabwiye hanga.rw ko ,umwana we nawe yamuyobonye mu ifoto aratangara, ati:''Umwana wanjye, yiga mu wa 5 mu mashuri abanza, yafotoye arimo gukina n'abandi nk'ibisanzwe muri weekend ,abana barakina kuko nta shuri rihari, n'ubu tuvugana ndatashye ngiye gutegura amafunguro kugirango atahe byahiye arye ''.

Ntirushwa Christophe, munyamabanga Nshingwa bikorwa w'umurenge wa Mageragere, avuga ko abana muri weekend bagomba gukina nk'ibisanzwe, ahantu hose wajya wahasanga abana, avuga ko byari kuba ikibazo mu gihe bari gukina ,ari mumasaha cy'amasomo. Uyu muyobozi avuga ko ntamwana wata ishuri ubuyobozi buhari.