Home Read Content

Nyarugenge:Dasso yaremeye imiryango 120 Mituelle yuma y'umukino wabahuje n'abanyerondo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 6 Month(s) ago

Urwego rwa Dasso rw'akarere ka Nyarugenge, rwaremeye imiryango 120 itishoboye ubwisungane mukwivuza, igikorwa cyakozwe nyuma y'umupira w'amaguru wabahuje n'abanyerondo bumwuga, warangiye irondo ritsinze ibitego 3 kubusa bwa Dasso.

Nyarugenge:Dasso yaremeye imiryango 120 Mituelle yuma y'umukino wabahuje n'abanyerondo

Uyu mukino wabereye ku kibuga cy'umupira cya Mageragera, kuri uyu wa gatandatu tariki 10/1/2020. Witabiriwe n'abayobozi batandukanye harimo Gitifu w'umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christophe, na Desire uyobora Nyakabanda, Wari umupira w'uhusabane, ugamije kongera ubukangurambaga bwo kwirinda no gukumira ruswa,bakangurira abantu gutangira amakuru ku igihe.

 Uryumugabe Rambert, umuyobozi wa Dasso mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko Dasso igomba kuba ku isonga mu kurwanya ruswa,ndetse ko bateguye n'igikorwa cyo kuremera abatishoboye, buri murenge hishyuriwe imiryango 12.

Nkirunziza Idrissa, umuyobozi w'ishami rishinzwe imiyoborere myiza mu karere, yavuze ko Dasso yateguye igikorwa cy'indashyikirwa,ati:' Nkabashinzwe umutekano mwahisemo neza, ntabwo mwarinda umuntu udafite ubuzima bwiza,iki gikorwa mwateguye n'indashyikirwa ,ubuyobozi turabashimiye''. Yakomeje avuga ko, ruswa igaragarira ahantu hatandukanye, asaba Abanyerondo na Dasso kutarangwa na Ruswa no gutangira amakuru ku igihe, kubera ko imunga ubukungu bw'igihugu. Idrissa, avuga ko hashyizweho uburyo bwo kuyikumira no kuyihana, ubu ruswa yashyizwe mubyaha bidasaza. 

Yakomeje avuga ko, ikipe ya Dasso n'abanyerondo, zigiye gufashwa zizanahatanira igikombe cy'intwari, tariki 12/2/2020 gitegurwa n'akarere. 

Abaturage bahawe mutuelle bishimiye Dasso, ndetse bashimangira ko imikorere y'ubu itandukanye nka mbere, basigaye batabahutaza.