Home Read Content

Kamonyi-Mugina: Yitabye Imana kubera inkoni yahondaguwe

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 6 Month(s) ago

Umugabo witwa Rucamumakuba Francois w'imyaka 46 yapfuye kubera inkoni yahondaguwe, asize umugore n'abana babiri.

Kamonyi-Mugina: Yitabye Imana kubera inkoni yahondaguwe

Kuri uyu wa Gatanu,tariki  ya 10/01/2020 hanga.rw twageze mu ntara y'Amajyepfo mu karere ka kamonyi,mu murenge wa Mugina, mu kagari ka Jenda, dusanga habaye inteko rusange y'abaturage basuwe n'inteko ishigamategeko umutwe w'abadepite.

Umunyamahanga Nshingwa bikorwa  w'umurenge wa Mugina, Ndayisaba Egide yabwiye hanga.rw ko basuwe na depite Groliose na depite  Basigayabo Marceline, Umubyeyi witwa Nyinawababanda Olive , abaza abadepite agira ati"Ndabagisha inama, umugabo wanjye yakubiswe ku bunani n'abantu barimo uwitwa Akayezu Theoneste, none yaguye mu bitaro bya Remera Rukoma . None ntabushobozi mfite bwo kumukurayo no kumushyingura, nimungire inama dore ko nabamukubise bidegembya".

Uyu wa Gatandatu,  tariki ya 11/01/2020 ,ubuyobozi bwavuze ko bwagiye ku bitaro bya Remera Rukoma na RIB kugirango umurambo ujyanwe gukorerwa isuzuma, ngo hamenyekane icyamwishe, ubwo twateguraga iyi inkuru, umwe mubacyekwaho  guhondagura uyu Mugabo yafashwe ashyikirizwa RIB., hatangiye iperereza.

 Uyu mubyeyi arasaba ubuyobozi ko abahondaguye umugabo we ,bikamuviramo urupfu batabwa muri yombi bagahanirwa icyaha bakoze.