Home Read Content

Ngoma: Bahangayikishijwe n’isoko ry’ubatse mukajagari

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 13 Day(s) ago

Bamwe mubacururiza mu isoko ry’akarere ka ngoma baravuga ko iri soko ry’ubatswe mukajagari, kuko ngo usanga igice cyahariwe ibiribwa kivanze na takataka.

Ngoma: Bahangayikishijwe n’isoko ry’ubatse mukajagari

Ni ibintu aba bacuruzi bavuga ko bibangamye cyane, ngo kuko usanga abakiriya bahitamo kujya mu kindi gice cy'isoko cyahariwe ibiribwa, bitewe nuko n’umuvundo uba ari mwinshi.

Ubusanzwe ,Iri soko ry’akarere ka ngoma rigabanyijemo ibice 2. Igice cya mbere, kirimo takataka ndetse n’ibiribwa.

Igice cya kabiri kibarizwamo ibiribwa gusa.

Abacururiza muri iri soko bifuza ko hakorwa uburyo igice kibiribwa kijya hamwe, na taka taka ikajya ukwayo.

UMULISA Afissa ati:'' Tubona kuri twe nkabacuruzi ibyiza aruko ibiribwa byajya ukwabyo, na taka taka ikajya ukwayo, kuko bidakozwe byakomeza guteza akajagali

Kuba ibi bitakorwa, ngo byakomeza kugaragaza akajagari, muri iri soko, kuko ngo hari nabamwe mubacuruzi usanga bigira gucururiza hanze y'isoko bakaba banarigisa imisoro, bitewe nuko igice kibiribwa cyabaye gito, nk'uko bivugwa na NIYIGENA Angelique

Ati:''Rimwe na rimwe hari abitwaza aka kajagari bakaba banarigisa imisoro, bitewe no gucururiza hamwe, yahava akajya mukindi gice, kuburyo bitorohera abasoresha kumubona, ibyiza rero nuko hagira igikorwa ibiribwa bikavangurwa na taka taka.

Ubuyobozi bw’akarere ka ngoma buvuga ko butari buzi iki kibazo, ariko ngo hagiye gushyirwaho itsinda rigikurikirana, nkuko twabihamirijwe n'umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI

Yagize ati”Ntago twari tuzi uko bihagaze, ariko nk'uko bigaragara koko, ntago bikwiye ko usanga isoko rivanzemo ibiribwa n’imyenda n'ibintu ubona ko bibangamye, gusa ubwo tubonye amakuru tugiye gushyiraho itsinda rikurikirana iki kibazo, kuburyo mu gihe cyavuba tuba twagikemuye''.

Ureste kuba aba bacuruzi bavuga ko, iri soko ryubatse mukajagari, banasaba ko hajyaho uburyo imyanda yajya ikusanywa ivanwamo hakiri kare, ngo kuko usanga hari igihe itindamo, ugasanga bamwe mu bakiliya bigira guhaha mu mabotique

Yanditswe na: Abdul NYIRIMANA.