Home Read Content

Nyabihu-Bigogwe: Abaturage baratakambira ubuyobozi basaba kurenganurwa

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Abaturage bo mu murenge wa Bigogwe, mu karere ka Nyabihu, barimo gutakambira ubuyobozi ngo bafashwe rwiyemezamirimo wigabije imirima yabo acukuramo umucanga ahagarikwe.

Nyabihu-Bigogwe: Abaturage baratakambira ubuyobozi basaba kurenganurwa

Abaturage bafite ubutaka ahitwa "Kariyeri" mu kagari ka Rega, baratakambira ubuyobozi basaba kubarenganura ,nyuma y'aho Rwiyemezamirimo witwa Jean Bosco Karasira acukuye umucanga mu mirima yabo  akangiza imyaka n'ibiti biteyemo nta ngurane bahawe, ahubwo bagaterwa ubwoba.

Uyu mucanga Rwiyemezamirimo ahakura, awujyana muri CIMERWA ikawukoramo Ciment.

Aba Abaturage barasaba ubuyobozi ko ibikorwa byo gucukura uyu mucanga byahita bihagarara bakabanza bakishyurwa, kuko hari n'abo imirima yabo yatenguwe, ikaba itakigaragaramo imyaka. 

bakaba bafite ikibazo cy'uko bakishyurwa, imyaka yabo yangijwe, ndetse n'ingurane y'imirima yabo icukurwamo umucanga. 

Mukandayisenga Antoinette ,umuyobozi w'akarere ka Nyabihu, yabwiye hanga.rw ko Iki kibazo atarakizi, ndetse n'ibaruwa yandikiwe n'abaturage tariki ya 20/11/2019 ntayo yabonye, adusaba kuyimwoherereza ngo arebe uko bimeze abashe kubikurikirana. Iyi baruwa hanga.rw dufite kopi,igaragararaho kashi y'akarere ka Nyabihu, hibazwa impamvu itaramugeraho yarakiriwe mu biro bye. 

Nyuma yo gukirikirana Iki kibazo, uyu muyobozi nadutangira imyanzuro yafashe tuzayibagezaho mu nkuru itaha.