Home Read Content

Rulindo: Amaze ukwezi afungiye mu kigo cyo kwa Kabuga i Gikondo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 15 Day(s) ago

Umugabo uvuka mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Burega, Akarere ka Rulindo witwa Ufitinema Jean Claude ,amaze igihe yaraburiwe irengero, nyuma yo gushakishwa umuryango we waje kumenya ko afungiye mu mujyi wa Kigali ,ahazwi nko kwa Kabuga i Gikondo.

Rulindo: Amaze ukwezi  afungiye mu kigo cyo kwa Kabuga i Gikondo

Amakuru ikinyamakuru hanga.rw ,gikesha umugore w’uyu Ufitinema ni uko uyu mugabo yabuze tariki ya  15 Ukuboza 2019,ubwo yari avuye gusura umuryango we muri Rulindo dore ko uyu Ufitinema yari asanzwe ari umukozi wa Kompanyi itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali ya KBS, akaba yakoraga acumbitse mu mujyi wa Kigali.

Kumenya ko afungiye kwa Kabuga Mutuyubutatu Liberantine (umugorewe), yagize ati “ Akimara kuva mu rugo nakomeje kumuhamagara kuri telefoni ye ndamubura, nkomeza gushakisha mu nshuti ze bambwira ko batazi aho aherereye, nyuma nibwo naje kwigira inama hashize iminsi ibiri nshakisha ahantu hose muri Kigali ndaheba, nyuma nibwo naje kugirwa inama n’umuntu ambwira ko nzajya kurebera kwa Kabuga ko ariyo namusanga, nagiyeyo koko musangayo”.

Amakuru yaho aherereye amaze kumenyekana, ikinyamakuru hanga.rw cyashatse kumenya koko ibivugwa niba byaba ari ukuri , taliki ya 31 Ukuboza 2019 ku murongo wa telefoni ngendanwa Umuyobozi w’ikigo gishinzwe igororamuco Bosenibamwe Aime yabwiye hanga.rw ko ,ikibazo cy’uwo muntu umaze iyo minsi yose kwa Kabuga atakizi ati” Umuntu ntiyamara iminsi ingana ityo muri transit center, kandi aramutse afite ibyaha akurikiranyweho bihanwa n’amategeko yakagombye kuba yarashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB”, yakomeje avuga ko niba bimeze bityo ,umugore w’uwo mugabo ufunzwe agomba kwandikira ibaruwa iki kigo kugirango babe babasha gukurikirana iki kibazo neza.

Taliki ya 2 Mutarama 2020, umugore w’uyu mugabo yaranditse ibaruwa ikinyamakuru hanga.rw dufitiye kopi, arayijyana,nyuma aza guhamagarwa i Kigali ,abwirwa ko bitarenze ku wa 3 taliki ya 8 Mutarama arabona umugabo we , kuri ubu uyu mugore akaba yiyambaza inzego zose zibifitiye ubushobozi kurenganura umugabo we dore ko kuri ubu avuga ko amaze gukoresha amafaranga ibihumbi 146 mu ngendo zose agenda ahamagazwamo ngo bige ku kibazo cy’ umugabo we, wanamaze gusezererwa mu kazi yakoraga muri KBS.

Inkuru ya: Bucyibaruta kabera samson