Home Read Content

Ngororero-Muhororo: Baheze mubwigunge kubera umuhanda n'Ibiraro byangiritse

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 15 Day(s) ago

Abaturage bo mu karere ka, Ngororero cyane abo mu murenge wa Muhororo, bavuga ko umuhanda uva Mwidome ugana Gihiryi, ntukiri nyabagendwa.

Ngororero-Muhororo: Baheze mubwigunge kubera umuhanda n'Ibiraro byangiritse

Hanga.rw, ubwo twari mu karere ka Ngororero umurenge wa muhororo ku munsi witangira ry'abanyeshuri ,twanyuze umuhanda uturuka Mwidome kugera ahitwa Gihiryi,duhura n'abanyeshuri bo mu mashuri abanza bikoreye amakarito n'ibitabo ku mutwe,hanga.rw yabajije umuyobozi w'ikigo cy'ishuri cya Gihiryi witwa Uwingabiye Dieudonne, impamvu abana bikoreye amakarito n'ibitabo mu kigwi cyo kuba bari mu ishuri biga,  ati"Nibyo koko ,abana bakabaye bari mu ishuri ariko bagombaga kubanza kujya kuzana ibikoresho by'ishuri bivuye i Kigali kuko imodoka yabizanye yari yaheze mu nzira kubera umuhanda wangiritse". Yakomeje avuga ko, babonye umuhanda byafasha abanyeshuri kwiga neza badatakaje igihe bagiye kwikorera ibikoresho,dore ko n'urugendo bakora rugera kubilometero 5.

Ahahantu hari ibigo by'amashuri bigera kuri 4 ,n'ivuriro kuburyo n'abyeyi bagiye kubyara n'abarwayi babaheka mungobyi bigatuma batabona ubutabazi bwihuse.

Umunyamahanga Nshingwa bikorwa w'umurenge  wa muhororo NZABAKURIKIZA Alphonse ku murongo wa terefoni yabwiye hanga.rw ko, bari batangiye gukora uyu umuhanda hakaza kuvuka akabazo tekinike, hanga.rw twamubajije akabazo tekinike icyo bisobanuye avuga ko ,hajemo iminsi mikuru, baba bahagaritse ibyo bikorwa.

Bamwe mubakoze muri uyu muhanda bakoraga mu rwego rwa VUP batashatse ko amazina yabo agaragara mu itangazamakuru,  baravuga ko babahagaritse badahembewe ibyo baribamaze gukora. Barimo gutakambira inzego zitandukanye z'ubuyobozi ngo bishyurwe.