Home Read Content

Nyarugenge: Imbere y'irimbi hatwikiwe umuntu nyuma yo gukatwa ijosi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 16 Day(s) ago

Mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, umusore witwa Kabayiza Jean Paul uri mu kigero cy'imyaka 23 yabonetse hafi y"irimbi rya Nyamirambo yakaswe ijosi, yanatwitswe hakorejejwe lisansi.

Nyarugenge: Imbere y'irimbi hatwikiwe umuntu nyuma yo gukatwa  ijosi

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa mbere ryishyira kuwa kabiri, tariki ya 6/1/2020. Bibera mu mudugudu wa  Runyinya, akagali ka Rugarama.

Ntaganira Andre ,umuturage utuye munsi y'irimbi rya Nyamirambo yabwiye hanga.rw ko mu ijoro ryakeye yumvise umuntu uhonda urugi agirango n'umujura ahamagara ushinzwe irondo  atabaza, nibwo baje basanga umusore aryamye muri ruhurura y'amazi avirirana amaraso yakaswe ijosi, imyenda yose yamuhiriyeho, ati:''Natabaje irondo mu ijoro nka saa cyenda  z'ijoro, ngirango natewe n'abajura nibwo bangezeho dusanga imbere yiwanjye haryamye umusore yahiye umubiri wose imyenda n'intweto bicumba imyotsi ari gutaka cyane ''. Uyu mugabo yakomeje avuga ko ubu bugome butari busanzwe muri Kano gace, avuga ko ari ubwambere ibintu nk'ibi abibonye mu mudugudu wabo. 

Aho batwikiye uyu musore, muri ruhurura y'amazi, hagaragara uducapa tw'inzoga bita suruduwire, n'akajerikani kasigayemo lisansi bamutwikishije ndetse n'imyenda n'inkweto byahiye. 

Uyu musore, ubwo hanga.rw yageraga muri kano gace kabereyemo urugomo, imodoka ya polisi yamutwaye ajyanwa ku bitaro bya CHUK kugirango yitabweho n'abaganga, kuko bamusanze atarashiramo umwuka. Ubwo twategura iyi nkuru twaje kubona ubutumwa bugufi bw'umunyamabanga Nshingwa bikorwa w'umurenge wa Nyamirambo Mutuyima Gabriel ko, uyu Kabayiza Jean Paul yageze kwa muganga arembye cyane aza kwitaba imana mu masaha ya saa munani (14hoo") z'amanywa.