Home Read Content

Ngororero-Muhororo: Hagaragaye umuturage umaze imyaka 10 atuye mu nzu ya Nyakatsi

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 17 Day(s) ago

Mu Ntara y'Uburengerazuba mu karere ka Ngororero, hanga.rw yasuye BUREGEYA Desire utuye muri Nyakatsi adutangariza ko ayibayemo imyaka 10 yabuze ubushobozi bwo kugura amabati, aba mu cyiciro cyambere cy'ubudehe.

Ngororero-Muhororo: Hagaragaye umuturage umaze imyaka 10 atuye mu nzu  ya Nyakatsi

Uyu wa mbere taliki ya 06/01/2020 hanga.rw, yageze mu karere ka Ngororero mu murenge wa Muhororo mu kagali ka Mubuga ,umudugudu wa Murambi hafi n'ahitwa Kata, dusanga umuturage witwa Buregeya Desire amaze igihe kingana n'imyaka 10  atuye mu nzu isakaje ibyatsi (Nyakatsi),akaba ageze muri viziyo 2020 ari muri ubwo buzima,Yagize ati:''Maze imyaka 10 ntuye muri Nyakatsi, nabuze ubushobozi bwo kugura amabati,mba mu cyiciro cyambere cy 'ubudehe natse ubufasha mu buyobozi ariko nabuze ubufasha ''. Umunyamahanga Nshingwa bikorwa w'umurenge wa Muhororo NZABAKURIKIZA Alphonse ku murongo wa Terefoni yabwiye hanga.rw ko uyu muturage bamuzi kandi ko bari muri gahunda yo kumusakarira akava muri Nyakatsi kuko yaciwe mu Rwanda.

Mu gihe uyu muturage azaba yakuwe muri Nyakatsi, agatuzwa ahantu heza tuzabitangaza muyindi nkuru.