Home Read Content

Nyarugenge-Gitega:Abatarasezeranye byemewe n’amategeko barashishikarizwa kubikora

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 9 Month(s) ago

Gusezerana byemewe n’amategeko, ni bumwe mu buryo bufasha abashakanye kugira uburenganzira busesesuye, haba mu muryango ndetse no ku mitungo yabo bwite.

Nyarugenge-Gitega:Abatarasezeranye byemewe n’amategeko barashishikarizwa kubikora

Ubwo kuri uyu wa kane, tariki ya 19/12/2019 mu murenge wa Gitega hasezeranaga imiryango igera kuri 22  yabanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Nyamutera Innocent , yibukije aba basezeranye ko basezezeranye kubana akaramata kandi bakubahana hagati yabo hejuru y’ibyo bakajya inama mu byo bakora byose.


Uyu muyobozi yabwiye aba basezeranye ko isezerano umugabo agirana n’umugore imbere y’ubuyobozi bwite bwa Leta rifite agaciro gakomeye. Nyamutera Innocent yavuze ko iyo abantu babana mu muryango wabo barashyingiranywe imbere y’amategeko ari bumwe mu buryo bwo gukumira amakimbirane ashobora kuvuka igihe batabikoze. Nyamutera avuga ko urugero iyo umusore n’inkumi bagiye gusezerana bahita uburyo bubanogeye bazacungamo imitungo yabo ngo ibyo rero bifasha mu guhosha amakimbirane kuko biba byarumvikanweho mbere.

Ikindi abashyingiranywe mu mategeko biba bihaye abana bazabakomokaho uburenganzira busesuye ku mitungo yabo ndetse ngo ni n’umwanya wo kwiyemeza kuzarera neza abana bazabakomokaho kubera ubwo bufatanye n’igihango baba bagiranye.

Aba basezeranye imbere y’ubuyobozi biyemeje kuzabana akaramata,, bakirinda umwiryane hagati yabo kandi bakazatoza abazabakomokaho imico myiza no kubaha amategeko y’igihugu.

Bamwe mu bashyingiwe mu buryo bwemewe n’amategeko bagera kuri 44, ariko bakaba bari basanzwe babana bavuga babaye bashya kuko bujuje ibyo amategeko asaba kandi ngo bari barabyifuje kuva kera none babigezeho bakaba bashimira imana n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu.