Home Read Content

Rulindo: Irondo ry’umwuga ryashyikirijwe ibikoresho birimo na Telefoni

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2019 mu murenge wa Ntarabana,Akarere ka Rulindo abakora irondo mu buryo bw’umwuga bashyikirijwe ibikoresho bazifashisha mukazi kabo kugirango umurimo wabo w’irondo ugende neza, umutekano ukomeze usigasirwe,ibyo bikoresho bakaba babishyikirijwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo.

Rulindo: Irondo ry’umwuga ryashyikirijwe ibikoresho birimo na Telefoni

Mu bikoresho byatanzwe bizajya byifashishwa mu kunganira aba banyerondo b’umwuga ni telephone ngendanwa 24, amatoroshi 24 , byose hamwe ibyatanzwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 408,ibi bikoresho bikaba bizafasha mu gukora uyu mwuga kinyamwuga.

Mu butumwa bwatangiwe ku kibuga cy’umupira cya Ntarabana, bwa giye bugaruka ahanini mu gukomeza kugira uruhare rwo kwicungira umutekano ndetse buri wese akaba ijisho rya mu genziwe hagamijwe umutekano urambye nk’uko ariwo uri ku isonga.

Shabani Jean Claude,Gitifu w’umurenge wa Ntarabana aganira n’ikinyamakuru Hanga.rw yagize ati “ aba banyerondo mbere na mbere bagomba kumenyako bagiye gukorera abaturage kandu bakita k’umutekano wabo n’ibyabo,gufasha no kuba hafi andi marondo y’abaturage hagamijwe  kubungabunga neza umutekano cyane cyane ko tugiye kwinjira mu minsi ya Noheri n’ubunani”,uyu muyobozi akaba yarangije abashimira ku cyemezo kiza bafashe cyo gucunga umutekano anabizezako ubuyobozi buzakora ibishoboka byose ngo bafashwe gukemura imbogamizi zose bazajya bahura nazo muri uyu mwuga.

Uyu munsi muri uyu murenge wa Ntarabana ukaba wari w’itabiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel, akaba ari nawe wari umushyitsi mu kuru muri iki gikorwa cyo guha aba banyerondo 28 ibi bikoresho bazajya bifashisha mu kunoza umwuga wabo,iki gikorwa kikaba kizanakomereza no mu yindi mirenge igize aka karere ka Rulindo.

Inkuru ya: Bucyibaruta Kabera Samson