Home Read Content

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bafite ubumuga barasaba kwitabwaho by'umwihariko

User Image Hodali   Tuyikuze Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Ibi byagarutsweho n'abanyamuryango ba AIMPO ubwo bunguranaga ibitekerezo ku ibibazo bahura nabyo by'umwihariko

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bafite ubumuga barasaba kwitabwaho by'umwihariko

Ibi byagarutswe ho n'abanyamuryango ba AIMPO ubwo bahuriraga hamwe  bungurana ibitekerezo ku bibazo bahura nabyo by'umwihariko bagaragaje ko badakwiye kufatwa nk'abandi bafite ubumuga  basanzwe ; kuberako bo bafite ikibazo cyo kugira ubumuga hakiyongeraho n'ubukene buterwa n'amateka yabo by'umwihariko.

NTAKIRUTIMANA RICHARD  umuyobozi w' AIMPO yagize ati" Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bafite ubumuga bakwiye kwitabwaho by'umwihariko ,kuberako n' ibibazo bafite Ari umwihariko.Bafite ikibazo cyuko basigajwe inyuma n'amateka hakiyongeraho n'ikibazo cyo kugira ubumuga, ibi bikaba ariyo mpamvu  dusaba leta kubitaho by'umwihariko."

NGARAMBE Valens umuturage  utuye mu Karere ka Gasabo ,umurenge wa Ndera agendera mu igare ry'abafite ubumuga ubwo hanga.rw yaganiraga nawe yavuze ko nk'abafite ubumuga basigajwe inyuma n'amateka bahura n'ibibazo bitandukanye harimo no gusuzugurwa ndetse no gucunaguzwa.

yagize ati" Hari bamwe mu bayobozi badusuzugura Kandi Ari bo bagakwiye kuturengera iyo duhuye nabyo bikiyongera ku bibazo tuba dusanganwe bidutera guhangayika kurushaho,tukaba twifuza gusaba abayobozi kwigisha ndetse byaba ngombwa bakanahana bamwe mu bayobozi bagisuzugura abasigajwe inyuma n'amateka bafite ubumuga."

Umuryango AIMPO washinzwe mu mwaka wa 2001 uhabwa ubuzima gatozi 2016 ukaba ufite inshingano zo gukorera ubuvugizi, ubujyanama ndetse no gufasha abasigajwe inyuma n'amateka.