Home Read Content

Twizeyimana Theoneste yatawe muri yombi afite ifumbire ya magendu yagenewe abahinzi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu murenge wa Remera, mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Ukuboza ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe umugabo witwa Twizeyimana Theoneste w’imyaka 40 ari kuri moto ifite icyapa RC 169 P itwaye ifumbire nyongeramusaruro ibiro 100 ayikuye mu karere ka Kayonza ayijyanye mu karere ka Ngoma.

Twizeyimana Theoneste yatawe muri yombi afite ifumbire ya magendu yagenewe abahinzi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko  uyu mugabo  yafashwe ubwo Polisi yari iri mu mukwabu ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano wo gusaka abakora bakanacuruza inzoga zitemewe.

Yagize ati: “Polisi ikorera  mu murenge wa Remera ubwo yari iri muri iki gikorwa cyo gusaka izi nzoga zitemewe, nibwo mu masaha ya saa tatu z’igitondo babonye iyo moto ihanyuze ipakiye ibintu barayihagarika basanga ipakiye iyo fumbure babajije  uwari uyitwaye  aho akuye iyo fumbire n’aho ayijyanye abura ubusobanuro niko guhita bamufata.”

Twizeyimana Theoneste   yahise ashyikirizwa ubuyobozi ngo akurikiranwe, yavuze ko iyi fumbire yayikuye mu karere ka Kayonza  ari naho atuye akaba ngo yari ayishyiriye abahinzi bahinga amatunda muri ako karere ariko ntagaragaza abo yayiguze nabo cyangwa  abayimuhaye.

CIP Twizeyimana avuga ko iyi fumbire abaturage baba bayihawe na leta ngo ibafashe kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo batemerewe kuba bayigurisha kimwe n’uko nta mucuruzi wemerewe kuyicuruza atabifitiye uburenganzira.

Yagize ati: “Iriya  fumbire leta iyiha  abahinzi kugira ngo ibafashe kongera umusaruro w’ubuhinzi bwabo, umuturage ufashwe ayigurisha  arahanwa, noneho byagera ku wagiye ayigura akayipakira akazayigurisha mu buryo bwa magendu arabihanirwa  nk’abandi bose  bacuruza ibicuruzwa bya magendu byinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.  Niyo mpamvu habaho ba rwiyemezamirimo bayirangura bazwi na leta bakayizana hafi y’abaturage ariko nabo bakagira amabwiriza yo kutarenza igiciro leta iba yarashyizeho.”

Yagiriye inama abagenerwa iyi fumbire, abacuruzi kimwe n’undi wese wifuza inyungu z’umurengera agacuruza iyi fumbire  kubireka kuko nta cyiza cyabyo iyo abifatanwe bimugusha mu gihombo.

CIP Twizeyimana asaba buri wese kurwanya ubucuruzi bwa magendu kuko bugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu n’ iterambere ryacyo kuko imisoro iba inyerejwe ariyo igihugu gikoresha mu guteza imbere abaturage binyuze mu kubaka ibikorwa remezo.

0