Home Read Content

Gasabo-Gisozi: Abakuwe mu manegeka n'ibishanga barashima inkunga bagenewe n'ubuyobozi

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 2 Month(s) ago

Abaturage bari batuye ahantu hamanegeka n'ibishanga ,basabwe kuva kera n'ubuyobozi kwimuka bamwe bakomeza kwinangira, kugeza ubwo ubuyobozi bufashe icyemezo cyo kubimura hutihuti ,bitewe n'impuruza y'imvura y'ibiza nyishi iri kugwa yari kubashyira mukaga.

Gasabo-Gisozi: Abakuwe mu manegeka n'ibishanga barashima inkunga bagenewe n'ubuyobozi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 16/12/2019 .hanga.rw yatembereye hamwe muduce twari dutuwe kandi ducucutse mu gishanga cya Nyabugogo n'ahandi isanga ubuyobozi burimo kwimura no gukuraho zimwe mu nzu ubona ko ziri mu gishanga, hari nizo twabonye zubatse mu mazi,abari bazituyemo bahoranaga impungenge ko zizabagwaho. 

Mukandori Marie, kimwe na Rukundo jean Pierre n'abandi batandukanye barimo kwimurwa mu gishanga babwiye hanga.rw ko, byari bikwiye ko bava mu gishanga kuko babagaho mu masengesho, ati:''Ntabwo twishimiye kuba ahantu tutizeye umutekano wacu, hano mu gishanga ntakiza twahabonye usibye guhora turwaraguruka, ngaho imibu mu ijoro ntabwo dusinzira no kuba twakoreshaga amazi y'igishanga nabyo byatugizeho ingaruka mbi ''. Aba baturage bavuganye na hanga.rw bavuze ko, nubwo kwimuka bitunguranye, ariko barashima ubuyobozi kuba bwahise bubashakira ubundi buryo bwo guturamo, ati:''Turashima ubuyobozi, nubwo badutwaye hutihuti batugeneye amafaranga yo gukodesha ahantu heza twishimiye, nubwo biguye kubyumva ariko twabonye ko abayobozi batwitayeho ''. Hari nabo bahereza amafaranga yo gukodesha indi nzu bagahita bayagira itike yo gusubira iwabo mucyaro.

Karangwa Edouard n'umugabo ufite umugore n'abana 5 yabwiye hanga.rw ko ,ubusanzwe muri Kigali yarabayeho nabi kandi yarasize imirima mucyaro, yavuze ko amafaranga ahawe  mu gitondo n'umuryango we ayakoramo tike akisubiriza mu buhinzi nkuko byari bimutunze kera, ati:''Nyiba mucyaro nari meze neza, ndi kwicuza igihe nataye mbunga mu mujyi, rwose n'abandi ndabahamagarira gutaha nimba nacyo bakora mu mujyi, uyu mujyi kuwubamo nka kazi, uhinduka mayibobo bidakwiye, utekereza neza yava mu mujyi aho kwirirwa ashyize amaboko mu mufuka akamuka iwabo agashyira amaboko hasi agakora akiteza imbere, njyewe abo nasize iwacu ndabareba nkumirwa bateye imbere, nanjye mfashe icyemezo ndamanutse iwacu muri Muhanga ''. Musasangahe Providence, gitifu w'umurenge wa Gisozi yabwiye hanga.rw ko nta kintu na kimwe cyashyira mukagaga ubuzima bw'umuturage ubuyobozi bushobora kwihanganira, ati:''Kuba turi kwimura abari mu gishanga n'amaneka, turi gukumira ko hagira umuturage wongera kwicwa n'ibiza, murabizi iyo imvura iguye twumva abapfuye babiguyemo, ntabwo twaguma kubireberera, n'abaturage babyumve ko bikwiye yuko babaho neza, ntabwo turi kubimura ngo tubareke, ubu turi kubandika bakaza mu murenge tukabaha amafaranga bagakodesha ahandi, kubari mubukode, naho utuye anafite ibyemezo arahabwa ingurane, byose biri gukorwa neza nta muturage uhutajwe. 

Inzu ziri mu bishanga zatangiye gusenywa ziherereye mu bice bitandukanye birimo ahitwa ku Mulindi, Bannyahe, Muhima no mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge.

Ibikorwa byabaruwe biri mu bishanga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ni 7 222 mu gihe ibimaze kuvamo bingana na 2% gusa.

Ubusanzwe umujyi wa Kigali ungana na hegitari 73,000 (730Km2), hegitari zirenga 7,600, ni ibishanga, bingana 13.8%.