Home Read Content

Madamu Jeannette Kagame yasangiye Noheli n’Ubunani n’abana baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Uyu muhango wabereye mu Busitani bwa Village Urugwiro, tariki 15 Ukuboza 2019, aho Madamu Jeannette Kagame yakiriye, anasangira n’abana barenga 200 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu mu kubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya Muhire wa 2020.

Madamu Jeannette Kagame yasangiye Noheli n’Ubunani n’abana baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu

Mu mpera za buri mwaka, Madamu Jeannette Kagame, yakira abana bahagarariye abandi mu gihugu mu musangiro wo kubifuriza gusoza no gutangira umwana neza.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yasangiraga n'abana yabahaye impano zitandukanye zirimo, ibikapu birimo ibikoresho bitandukanye by’ishuri, imipira yo gukina n’ibitabo byo gusoma nk’impamba yo kwitwaza mu gihe bazaba basubiye ku ishuri.


Ibi birori byitabiriwe n’abana baturutse mu gihugu hose, batoranyijwe kubera ubuhanga bagaragaje mu ishuri, abo mu miryango itishoboye n’abafite ubumuga bwihariye, bahuye n’abandi bana bafite ababyeyi bakora mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Imbuto Foundation n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri uhuza ababarizwa n’abahoze muri guverinoma.

Bamwe mu bana,bagaragaje impano bifitemo mu ngeri zitandukanye z’ubuhanzi,haba ku baririmbyi, abavuga imivugo n’amazina y’inka mu kugaragaza  umuco nyarwanda.

Amafoto: