Home Read Content

Musanze:’’Smart Phone’’yagize uruhare mu kuzamura ubukungu mu baturage

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 3 Month(s) ago

Abacuruzi n’Abahinzi, kimwe n’abakora imirimo itandukanye ya serivise y’ikoranabunga mubice bitandukanye mu karere ka Musanze,baragaragaza uburyo biteje imbere bifashishije ikoranabuhanga rya telefoni, cyane izi telefoni zikoresha internet zizwi nka Smart Phone.

Musanze:’’Smart Phone’’yagize uruhare mu kuzamura ubukungu mu baturage

Mu isantere ya Kinigi,Byangabo,Muhoza ,n’ahandi hatandukanye hanga.rw yatembereje micro iganira n’abaturage ,bagaragaje uburyo bifashisha telefoni mu kwinjiza amafaranga ,nuko bayikoresha mu mirimo itandukanye y’ikoranabuhanga ,imwe muriyo yabatwaraga amafaranga n’umwanya.

Nsabiyumva Jean Claude,umucuruzi wa serivise zo kohereza no kwakira amafaranga ukorera mu isoko rya Byangabo mu murenge wa Busogo,yabwiye hanga.rw ko,yiyubakiye inzu ayikesha akazi akora buri musi ko gucuruza amafaranga yifashishije ikoranabuhanga,ati:’’Hano niho nakwita ibiro byanjye nkoreramo,ku musi nakira abantu batari munsi ya 40 ,bose baba bashaka kubikuza cyangwa kohereza amafaranga ahantu hatandukanye,byose mbikoresha telefoni nta machine ngira.’’. Uyu mucuruzi ,avuga ko smart phone afite nibuze buri musi imwinjiriza amafaranga atari munsi y’ibihumbi 6,000rwf.