Home Read Content

Rwezamenyo:Mu ijoro ryakeye habereye impanuka ikomeye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 14 Day(s) ago

Mu muhanda, werekeza kubiro by'umurenge wa Rwezamenyo, imodoka ifite Plaque RAD 938x,yaraye ikoze impanuka ikomeye, yarenze umuhanda igonga igiti nyuma yaho yari imaze kugonga umumotari, irashwanyaguruka.

Rwezamenyo:Mu ijoro ryakeye habereye impanuka ikomeye

Hari, ku isaha ya saa sasita n'iminota 20' mu ijoro ryakeye  ubwo imodoka y'ivatiri yarenze umuhanda igonga igiti imaze no kugonga umumotari iriruka ishaka gucika. 

Ababibonye babwiye hanga.rw ko, byatewe n'umuvuduko ukabije umushoferi yarafite, ati:''Iyo modoka yagonze umumotari ishaka gucika, abamotari bamwirukaho kubera umuvuduko yariho, yuriye dodani ijya mu bicu ihita irenga umuhanda igonga igiti irashwanyaguruka, shoferi yaje kuvamo yabaye intere ''. Iyi mpanuka icyiba Polisi ishami ryo mu muhanda bahise bahagera, bahamagaza indi modoka nini itwara iyi vatire yakoze impanuka.