Home Read Content

Nyarugenge:Hafunzwe hamwe muhantu hatezaga urugomo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 14 Day(s) ago

Ubuyobozi, bw 'umurenge wa Nyarugenge bwafunzwe zimwe mu nzu zakururaga urugomo ,izindi zisabwa kuzuza ibigendanye n'ubucuruzi bakora.

Nyarugenge:Hafunzwe hamwe muhantu hatezaga urugomo

Botike zimwe ,na zimwe zakorerwagamo ubucuruzi bw 'inzoga zivanze n'ibindi bicuruzwa, zasabwe kuzuza ibisabwa bigendanye n'ubucuruzi bakora. 

Nyamutera Innocent, umunyamahanga Nshingwa bikorwa w'umurenge wa Nyarugenge yabwiye hanga.rw ko, inzu zafunzwe ari zimwe zikora ubucuruzi busanzwe ariko bakavanga n'ibisindisha, ati:''Twahafunze kubera ikibazo cy'umutekano mucye, ziriya nzu nyinshi zikorerwamo atubari kandi zitujuje ibigendanye n'akabari, twabasabye y'uko ukeneye gukora akabari agomba kugira ubwiherero bukwiye, hisanzuye, hari umutekano, bakurikiza ibisabwa bigendanye n'ubucuruzi bw'akabari ''.Yakomeje avuga ko utazuzuza ibisabwa bijyanye n'akabari azahindura ubucuruzi. Ati:''Akabari kagomba kugira amakoro mu bwiherero, aho bihagarika, inzu yagutse kandi nini, icungiye umutekano,Intebe zihagije zo kwicaraho, n'ibindi ,ukora ubucuruzi aratugana tukabimwereka, hariya twafunze nta nakimwe bujuje, twabasabye kubikosora byuzuye tuzabasura tubafungurire ,bidashobotse bazakuramo inzoga bakore ubundi bucuruzi ''. Hariya , hafunzwe ni hamwe hakunze gutungwa agatoki n'abaturage kubera ibihakorerwa byatezaga umutekano mucye, cyane muri week-end nta narimwe byacyaga nta mirwano ihabereye itewe n'ubusinzi bukabije, ku wa gatanu ho hagaragaye umugore wasinze agera naho yiyambura imyambaro yose .

0