Home Read Content

Kigali: Hagiye gutangizwa ishuri ryigisha Amasomo y'ihariye y'ikoranabuhanga

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 16 Day(s) ago

Muri Gahunda yo kwihutisha iterambere mu ikoranabuhanga, Kigali hagiye gufungurwa ishuri ryihariye mu kwigisha amasomo y'ikoranabuhanga.

Kigali: Hagiye gutangizwa ishuri ryigisha Amasomo y'ihariye y'ikoranabuhanga

Iri, shuri rizibanda ku masomo ajyanye na Porogaramu yo kwigisha abana gukoresha kode zigenzura ibikoresho bitanga serivise zitandukanye.

Ibi byavugiwe mu muhango wo gutangiza igeragezwa ry 'amasomo ku bana 15 ,kuri uyu wa gatanu Tariki ya 29/11/2019 ryabereye i Kigali. 

Mutsinzi Antoine, umuyobozi wazanye igitekerezo cyo gufungura iri shuri, yavuze ko bahisemo kuza amasomo yihariye mu ikoranabunga hagamijwe kwigisha abakiri bato ngo bazakure bazi kwishakamo ibisubizo, ati:''Iri shuri twitegura gufungura mu Rwanda rizibanda, ku masomo yihariye mu ikoranabuhaga, ubu ntabwo wabyumva neza cyeretse twifashishije ingero ''. Yifashishije ingero, yagize ati''Reba amatara ayobora imodoka ku muhanda uburyo yikoresha, Robine mubona muri hoteli zikomeye utegaho ukuboko amazi akifungura, Amatara yo mu nzu winjira akiyatsa, n'ibindi ntibyo nibyo tugiye kwigisha abakiri bato''. Yakomeje avuga ko, aya masomo azaba ari nk'inyongera ku bana kuko bazajya bayiga nyuma yandi masomo asanzwe biga mu mashuri. 

Yavuze ko, mu gihe batangiye neza kwigisha bizafasha minisiteri y'uburezi kwagura ubwenge bw'abana, cyane ibyo biga mu ishuri bizaba aricyo gihe cyo kubishyira mu bikorwa, amasomo yose azaba ari mu mibare n'ubugenge. 

Iri, shuri ryatewe inkunga n'Abayapani.