Home Read Content

Gisagara-Mamba: Hari Mudugudu bahimbye Rucakira kubera ingeso yo kubanza kugira icyo yaka umuturage umugannye

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 17 Day(s) ago

Mu gihe akarere ka Gisagara gaherutse guhemberwa kuba aka mbere mu bikorwa bigamije kurwaya ruswa ,hari bamwe mu baturage bakigaragaza ko mu nzego z’ibanze by’umwihariko bamwe mu bayobozi b’imidugudu muri aka karere batanga serivisi bigoranye babanje kugira icyo baka abaturage.

Gisagara-Mamba: Hari Mudugudu bahimbye Rucakira kubera ingeso yo kubanza kugira icyo yaka umuturage umugannye

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko ari urugamba rugikomeza ariko iyo bamenyekanye bahita bahanwa.
Hagendewe ku buryo uturere tugize intara y’amajyepfo twakoze mu bikorwa byo kurwanya ruswa ,urwego rw’umuvunyi ruherutse guhemba akarere ka Gisagara kahize utundi muri ibi bikorwa.

Ni mu gihe ariko mu mirenge itandukanye y’aka karere hari bamwe mu baturage bavuga ko ruswa bakwa na bamwe mu bayobozi b’imidugudu,idatuma bahabwa serivisi baba babakeneyeho nk’urwego bagomba guheraho.Mu murenge wa Mamba hari uwo bahimbye Rucakira ngo kubera iyi ngeso yo kubanza kugira icyo yaka umuturage umugannye.

Mu murenge wa Kigembe n’uwa Mukindo na ho abaturage bijujutira bamwe mu bayobozi b’imidugudu yabo barangwa n’iyi mikorere.

Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko kurwana n’iki kibazo ari urugamba rukomeza,ariko ngo gutanga amakuru kuri ruswa ni byo bivamo imbaraga zo kuyirwanya.Jerome rutaburingoga umuyobozi w’aka karere avuga ko hari aho koko yagiye igaragara bakabihanirwa, kandi ko n’abagikora nabi bakwiye guhinduka bakorera abaturage mu bunyangamugayo n’ubumuntu.

Usibye muri aba bakuru b’imidugudu,ubuyobozi buvuga ko mu bushakashatsi buheruka muri aka karere bwavuye mu bisubizo by’abaturage bwagaragaje ko ahari higanje ruswa ari muri service z’ubutaka,mu ma cooperative ndetse no mu ba veternaire cg abavuzi b’amatungo gusa ngo abagaragaye barahanwe,ari nako bizakomeza kugenda kugira ngo ruswa ibangamira iterabere ry’umuturage icike.

Source:TV1

0