Home Read Content

Nyamirambo: Bahangayikishijwe n'Amabandi amena inzugi n'Amadirishya by'Inzu batuyemo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 17 Day(s) ago

Abatuye, Umudugudu wa Katabaro ,mu Kagari, ka Mumena,Umurenge wa Nyamirambo, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali,bahangayikishijwe n'amabandi abasahura ibyo mu nzu, amaze kumena inzugi n'amadirishya.

Nyamirambo: Bahangayikishijwe n'Amabandi amena inzugi n'Amadirishya by'Inzu  batuyemo

Umuhuza assauma,umugore wabwiye hanga.rw ,ko yatashye avuye ku kazi ,ageze mu rugo asanga inzu amadirishya yajanjaguritse, bamusahuye ibyo mu nzu, yagize  ati:''Njyewe n'umugabo wanjye dukoze ubukwe vuba, amabandi bacunze twagiye mu kazi twese amenagura ibirahure by'inzu, yadutwaye ibyo twari twizigamiye nyuma y'ubukwe ''. Uyu mudamu yakomeje avuga ko, byamuteye ihihombo, ati:''Imyenda yanjye, Ibitege, amashuka, n'ibindi twari dufite by'ibishyingiranwa byose amabandi yabisahuye, banteye ubukene kubona ibindi bizangora ''.

Hirya, gato murundi rugo ,Nyirasabimana Françoise nawe yasahuwe ibyo mu nzu byose, ati:''Njyewe, amabandi yacunze ngiye ku muhanda guhaha ibyo guteka, nsanga bamaze kumena urugi, ibintu byose babitwaye, ubu ntakenda nyigira ko kwambara, bapakiye Gaz ntekeraho, ibyo batwaye nabibonye niyushye akuya doro ko ndi imfubyi kubabyeyo bombi ''.

Benshi, bagiye baganira na hanga.rw bahurije ku kibazo k'insoresore zibera mu gishanga gihana imbibi n'umurenge wa Kigarama  na Gikondo,  zinywa amatabi n'inzoga , zamara guhaga zikirara mu ngo zabo zikabasahura. 

Baravuga ko  ,ubuyobozi iyo bakoze inama nk'igihe cy'umuganda bakabivuga aribwo bagira agahenge, hari nuwo yabwiye hanga.rw ko ,bigeze gukora urutonde rw 'abajura, icyo gihe baracika, N'ubu barimo gutakambira ubuyobozi ngo bongere bakore urutonde rw 'amabandi yirirwa yiba abaturage, dore ko bavuga ayo mabandi azwi ,ahubwo ubuyobozi ntibuze kubafata. 

Mutuyimana Gabriel, Umunyamahanga Nshingwa bikorwa w'umurenge wa Nyamirambo yabwiye hanga.rw ko, iki kibazo bagiye kugishakira umuti, ati:''Ubu ngiye kubiganiraho na D. P. S, umuyobozi wa Polisi tubikemure ''.

Iki, kibazo cy'amabandi muri Nyamirambo ,s'ubwambere kivuzwe n'ubushize hanga.rw, twabagejejeho inkuru y'umucuruzi amabandi yasanze mu iduka akamuzirika imigozi yarangiza akamujugunya mu gishanga ,akaza kuboneka mu gitondo yabaye intere, iduka rye yasanze rwasahuwe. 

Baratakambira, ubuyobozi ngo bafashwe aka gace kabaye indiri y'amabandi afatwe.