Home Read Content

Nyarugenge:Imodoka yaciye mu mukono utariwo igongwa n'umumotari

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 17 Day(s) ago

Ku muhanda, uva avenue Paul VI,imodoka y'ikigo cy'ibarurishamibare yambukiranyaga umuhanda mugari nyabagerwa ikomeza kuwo hepfo ,kubera ko yariciye mu muhanda w'icyerekezo kimwe ,umumotari wari mu muhanda mugari aturutse Nyamirambo yerekeza mu mujyi bagonganiye mu muhanda hagati.

Nyarugenge:Imodoka yaciye mu mukono utariwo igongwa n'umumotari

Iyi mpanuka, ibaye ku isaha ya saa samunani n'iminota itatu, kuri uyu wa kane, tariki ya 28/9/2019.

Ababonye, iyi mpanuka iba,babwiye hanga.rw ko, imodoka yo mubwoko bwa Toyota yo mu kigo cy'ibarurishamibare ifite Plaque GR 658D yambukiranyije umuhanda ica mu mukono utari uwayo ,ihuriramo n'umumotari ayigonga mu rubavu yikubita hasi.