Home Read Content

Jay Polly na Riderman barataramira i Nyamirambo

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 18 Day(s) ago

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29/11/2019 nibwo abahanzi bakomeye, bazahurira kurubyiniro rumwe mu kabyiniro kazwi ku izina rya Mexico Club, ubu kahinduriwe izina kitwa X Club

Jay Polly na Riderman barataramira i Nyamirambo

Iki gitaramo kikazaba kiri mu birori byo gususurutsa, abantu muri week-end cyane abagana,  X Club ibarizwa ahazwi Ku izina rya Nyamirambo kuri Cosmos.

Muri iki gitaramo kandi twabatangariza ko hazaba hari n'ababyinnyi bazaba baturutse muri Jamaica ndetse n'abandi babyinnyi bakomeye hano mu Rwanda aho bazaba barangajwe imbere n'umubyinnyi kabuhariwe umaze kumenyekana Ku izina rya Fofo dancer ukunzwe cyane muri Kigali kubera kumenya gukaraga umubyimba ndetse no kumenya kubyinira abagabo bakifuza ko bamutahana ngo bajye gusangira isaso.


Umubyinnyikazi uzwi kumazina ya Fofo Dancer Nanone ni ibirori bizaba biyobowe n'umwe mu bashyushyarugamba bakomeye mu Rwanda uzwi kumazina ya Mc DIDOSONI kandi akaba azwiho gusetsa, kubyina, gushimisha abitabiriye ibirori akunze kuyobora mu mujyi wa Kigali n'ahandi henshi hatandukanye ataha bakimukunze cyane.


MC DIDOSONI Ukunzwe cyane mu mujyi wa Kigali Iki gitaramo kizabera Nyamirambo ni hamwe mu hantu hari abafana bakadasohoka bakunda injyana ya hip hop.

Muri iki gitaramo cy'imbaturamugabo twabatangariza ko kwinjira bizatangira saa moya z'ijoro kugeza mukeye kandi bizaba ari amafaranga y'uRwanda  1000rwf. 

RELATED CATEGORY IMYIDAGADURO

Impinduka muri Miss Rwanda 2020

IMPINDUKA MURI MISS RWANDA 2020 ...

Last 25 Day(s) ago
Umuhanzi Meddy yatawe muri yombi na

UMUHANZI MEDDY YATAWE MURI YOMBI NA POLISI Y'U RWANDA ...

Last 2 Month(s) ago
Tanzania: Hormonize yamuritse inzu

TANZANIA: HORMONIZE YAMURITSE INZU ITUNGANYA UMUZIKI ...

Last 2 Month(s) ago
Umunyakameruni Samuel Eto'o yatanga

UMUNYAKAMERUNI SAMUEL ETO'O YATANGAJE KO AHAGARITSE GUKINA UMUPIRA...

Last 3 Month(s) ago