Home Read Content

Mageragere:Abaturage bahuye n'ibiza batewe inkunga y'Amafaranga

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 19 Day(s) ago

Abaturage, bo mu murenge wa Mageragere, akarere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, bahuye n'ibiza batewe inkunga y'amafaranga ,bamwe bubakirwa ubwiherero.

Mageragere:Abaturage bahuye n'ibiza batewe inkunga y'Amafaranga

N'igikorwa cyakozwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27/11/2019, cyabimburiwe n'umuganda udasanzwe witabiriwe n'abaturage, abayobozi mu nzego z'ibanze, umuryango wa Croix Rouge Rwanda, n'abandi bashyitsi batandukanye. 

Ntirushwa christophe,umunyamabanga Nshingwa bikorwa w'umurenge wa Mageragere, yabwiye hanga.rw ko, ubufatanye na Croix Rouge Rwanda bubakiye abaturage b'umudugudu w'ikitegerezo wa Kamatamu, ubwiherero ,nyuma baza no guhuriza hamwe abaturage batujwe Rugendabari bahawe imirima yo guhingamo baza guhura n'ibibazo by'imyizure yangiza imyaka yabo, baterwa inkunga y'amafaranga,ati:''Muri gahunda y'imihigo y'isuku n'umutekano, twubakiye imiryo 60 ubwiherero bugezweho,nyuma twaje guhuza imiryango isaga 200 yahuye n'ibiza ihabwa inkunga y'amafaranga, buri muryango wagenewe ibihumbi 75,000rwf''. Yakomeje avuga ko byose hamwe byakozwe n'ubuyobozi bufatanyije na Croix Rouge Rwanda, ati:''Dufatanyije na Croix Rouge Rwanda, twakoze umuganda udasanzwe, uyu muganda twafatanyije n'abaturage aho twabashishikarije kugira isuku, no kubambatira umutekano wo nkingi y'amajyambere, tubasaba gufatanya na polisi n'ingabo guhanahana amakuru mu gihe babonye ibintu bidasobanutse iyo batuye mu isibo b'imidugudu ''. Uyu muyobozi yavuze ko baharanira kugira Mageragere, ikeye, Itekanye, kandi irangwa n'umurimo unoze kandi vuba. 

Niyonizeye Jean Noël, perezida wa Croix Rouge mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko bahisemo gufasha imiryango ibabaye kurusha indi, hagamijwe kugira umuryango ukomeye mu iterambere, ati:''Croix Rouge Rwanda, tuzwiho ubutabazi, hano Mageragere twubakiye imiryango 60 ubwiherero yari ifite ubwiherero budatunganyije neza, imiryango yahuye n'ibiza twahisemo kuyiha amafaranga kuko twasanze iyo ufashije umuntu ibikoresho harubwo usanga ataribyo akeneye, Bano baturage twabahaye amafaranga ngo ukeneye guhaha ibyo kurya abibone, isabune, umunyu.n'ibindi ''.

Umurenge wa Mageregere, uherereye mu karere ka Nyarugenge, umujyi wa Kigali, igice kinini n'icyaro, abaturage bashishikazwe n'iterambere no guhindura imyumvire nkuko bamwe mubavuganye na hanga.rw bahawe inkunga babivuze, ndetse n'ubuyobozi cyane bw'umurenge bukomeje kuba hafi y'abayo nkuko bigaragara mu bikorwa by'iterambere uyu murenge umaze kugeraho.