Home Read Content

Gasabo-Jali: Imodoka yakoze impanuka igwa muri Ruhurura ya Metero 12

User Image Nzabamwita  Xavier Shared publicly - Last 19 Day(s) ago

Kuri uyu wambere, taliki ya 25/11/2019 mu murenge wa Jali habaye impanuka y'imodoka yo mubwoko bwa Dyna (beni ntoya) ifite purake (Plaque) RAB 492D. Aho yakoze impanuka igwa muri Ruhurura.

Gasabo-Jali: Imodoka yakoze impanuka igwa muri Ruhurura ya Metero 12

Ababonye iyi mpanuka iba, babwiye hanga.rw ko umushoferi warutwaye iyo modoka yararimo gusubira inyuma agirango  aparike neza, yabikoze  ari no kuvugira kuri terefone bashiduka bamuburiye irengero, bagiye kureba basanga uko yagasubiye inyuma babona ari muri ruhurura hamwe n'imidoka.

Bakomeza bavuga ko bitangaje kubona imodoka igwa muri ruhurura ifite ubujyakuzimu bwa metero 12 , umushoferi  akavamo ari muzima nta nagakomere afite.

Bakomeje babwira hanga.rw ko, uretse iyi imodoka yaguye muri iyi Ruhurura n'abantu basanzwe bagwamo kuburyo hari n'abantu 2 basanzwemo bapfuye mu myaka nk'itatu ishize.

Basoza bavuga ko hatagize igikorwa ngo iyi ruhurura yubakwe kuko imeze nabi ,n'ubujyakuzimu bwayo bukaba buteye ubwoba, izakomeza guhitana ubuzima bw'abantu.

0