Home Read Content

Imbangukiragutabara 20 zatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’umuryango Imbuto Foundation

User Image GATETE  MUHAMOUD 2 Shared publicly - Last 23 Day(s) ago

Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’umuryango Imbuto Foundation bashyikirije abayobozi b’ibitaro bo hirya no hino mu gihugu, Imbangukiragutabara 20 zifite agaciro ka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Imbangukiragutabara 20 zatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’umuryango Imbuto Foundation

Izi mbangukiragutabara bazibashyikirijwe kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2019.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Umutesi Geraldine, yavuze ko zatanzwe ku bufatanye n’Umuryango Access to Health binyuze muri gahunda ya Baho Neza mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kugira ubuzima bwiza.

Yavuze ko,Igihugu cyacu gishingiye ku muturage n’umutekano we. Niyo mpamvu Imbuto Foundation nk’umuryango utari uwa Leta tugira uruhare mu gutanga umusanzu mu rwego rw’ubuzima.

Ati:'“Dutanze imbangukiragutabara 20 zizafasha ahakiri ibibazo bikomeye byo kwegereza abaturage serivisi kugira ngo zihute ariko tukabashimira Abayobozi b’ibitaro ,uruhare mugira mu gutabara ubuzima bw’abanyarwanda. Turifuza ko mukomeza kubiba iyo mbuto.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri Minisante, Dr. Zuberi Muvunyi, yashimye Imbuto Foundation ku mikoranire ikomeje kugirana na guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko urwego rw’ubuzima.

Yavuze ko, Guverinoma ishyize imbere gahunda zo kugeza ubuvuzi kuri bose, ntibagende igihe kirekire, ntibatinde kugerwaho n’ubuvuzi. Ni muri urwo rwego imbangukiragutabara zari zikenewe.

Dr Muvunyi yavuze ko muri rusange u Rwanda rudafite umubare uhagije w’imbangukiragutabara kuko n’izihari 50% zimaze gihe kinini zikora ku buryo zimwe zishaje izindi zifite ibibazo zikeneye gusimbuzwa.

Yavuze ko guverinoma irimo gushishikariza uturere kugira ngo mu ngengo y’imari tuzajye duteganya amafaranga yo kugura imbambukiragutabara imwe ku mwaka kugira ngo icyuho kigabanuke.