Gasabo-Jali: Benshi mu banyoye ku bushera mu birori byo guhemba umugore wabyaye baguwe nabi

Ku wa Gatandatu taliki 24, Kanama 2019, mu Mudugudu w’Agasharu, Akagari wa Nyamitanga, Umurenge wa Jali mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, benshi mu banyoye ku bushera bwahawe abantu mu birori byo guhemba umugore umaze iminsi abyaye baguwe nabi, umunani barwara mu nda, bane muri bo bajyanwa mu Bitaro Kibagabaga abandi bane bajya kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Jali, gusa nta muntu wigeze ahatakariza ubuzima.

Umukecuru witwa Mukamwezi yari yatuye ubushera umukwe we mu rwego rwo guhemba umukobwa we witwa Isabelle umaze iminsi abyaye.
Abatumiwe n’abagiye kuvumba ubushera bafashwe n’uburwayi bwo kuruka no guhitwa.

Amakuru avuga ko bane bagaragazaga uburwayi bukomeye ari bo bajyanywe ku Bitaro bya Kibagabaga abandi bane barimo n’umwana w’imyaka 16 bavurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Jali.

Uriya mukecuru Mukamwezi we nubwo yasangiye n’abandi ngo we nta kibazo yagize.

Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyagasozi, Akagari ka Karuruma, Umurenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo.

Déo Rugabirwa uyobora Umurenge wa Jali yabwiye yatangaje ko amakuru y’uko bariya bantu bamerewe nabi bayamenye ku Cyumweru taliki 25 Kanama, 2019, ubuyobozi buhita butabara.

Avuga ko abarwaye gucibwamo bari mu ngeri z’imyaka itandukanye: abato, abakuru n’abageze mu zabukuru.

Ati: “Nubwo muganga ataraduha amakuru y’icyaba cyateye buriya burwayi, turakeka ko buriya bushera bwarimo umwanda.”

Asaba abaturage bo mu Murenge ayobora kwirinda gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ahubwo bagakora ibitunganye, bitabagiraho ingaruka.

Ngo ubusanzwe kunywa ni uburenganzira bwa buri wese ariko akanywa ibifite isuku.

Umurenge wa Jali ni umwe mu igize Akarere ka Gasabo ifite igice kinini k’icyaro. Ugabana na Shyorongi ya Rulindo hamwe na Kigali ya Nyarugenge.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like