Rwanda: Bahagurukiye abanyereza umutungo w’igihugu bakajya kwihisha mu mahanga

Deputy SG, Isabelle Karihangabo, umunyamabanga mukuru wungirije, w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yatangaje ko bahagurukiye abanyereza umutungo w’igihugu bakajya kwihisha mu mahanga, aho batangiye gukorana n’Igipolisi mpuzamahanga mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo.

Mu gihe ibi byaha bikomeje gushinga imizi mu bihugu by’Afurika, bwana Michel Koua, uyobora ihuriro ry’abapolisi muri afrika yo hagati yavuze ko akenshi bitizwa umurindi no kuba imikoranire y’ibihugu mukugenza ibyaha byambukiranya imipaka itaranoga

Yagize ati:"Twamaze kubona neza ko iyo abanyabyaha bavuye mu bihugu bakajya mu bindi, bigorana kubata muri yombi. Ibi biterwa n’uko hakiri icyuho mu mategeko y’ibihugu kugira ngo bibasubize aho bavuye, n’iyo bagerageje kubakurikirana mu butabera, bitwara igihe kinini cyane. ibi bigakomeza gutiza umurindi ibyaha byambukiranya imipaka. icyo twe dusaba ibihugu, ni ugushyiraho ingamba zikomeye, ndetse ibihugu bigashyira imbaraga mu gikorwa cyo gushyikiriza abanyabyaha ubushinjacyaha bw’ibihugu bakoreyemo ibyaha."

Ku ruhande rw’umunyakenya, uyoboye komite y’igipolisi mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba, bwana Gedion Kimilu, kuba abakora uyu mwuga ntamahugurwa bigeze guhabwa nabyo n’imbogamizi ikomeye.

Yagize ati:"Duhura n’imbogamizi zikomeye mu bikorwa byo gukurikirana abanyabyaha...abakora uyu mwuga ntibigeze bahabwa amahugurwa, bityo ntabwo bari kurwego rumwe rwo gukurikirana abanyabyaha. Ibi rero bikaza kubangamira igikorwa cyo kugenza ibyaha muri aka karere."

Gatabazi Jean de Dieu, Umuyobozi wa Interpol ishami ry’u Rwanda mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, yatangaje ko bimwe mu byo bashyize imbere, harimo ubufatanye muguhererekanya imfungwa, gusangira amakuru n’ibindi.

Yagize ati Dushyize imbere gahunda y’ubufatanye hagati y’ibihugu 7 bigize Interpol byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’ibihugu bigize Interpol muri Afurika yo hagati."

Muri gahunda y’ubufatanye ibihugu byiyemeje gushyiraho imiryango ihuza abakuru ba za Polisi nka EAPCCO (Umuryango w’abayobozi bakuru ba za Polisi mu bihugu byo burasirazuba bw’Afurika), muri Afurika yo hagati ho hari CAPCCO nk’Umuryango w’Abayobozi bakuru ba za Polisi mu bihugu byo muri Afurika yo hagati. Iyi nama yitabiriwe n’abantu hafi 60.

Gatabazi avuga ko mu myaka 10 ishize u Rwanda rwahagurukiye gufatanya n’amahanga kuko nta bwo ngo igihugu umuntu yacyubaka wenyine adafatanyije n’amahanga cyane ko ari ko Isi yose ikora, akaba ari yo mpamvu habaho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, no mu bigo bya Leta hakabamo amashami ashinzwe ububanyi n’amahanga.

Ibi byavugiwe mu nama irimo kubera i Kigali ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu na Polisi mpuzamahanga, Interpol, ikaba irimo guhuza abashinzwe amategeko mu bihugu by’abanyamuryango ba Interpol kubera ko bazaba bagiye kwigira hamwe umushinga w’ubufatanye hagati y’utu turere twombi.

Gatabazi avuga ko ubu bufatanye buzaba bushingiye ku guhanahana amakuru ari nayo ngingo ya mbere, gufatanya gukurikirana ibyaha, gukumira ibyaha, uburyo bahanahana abafungwa n’ibindi.

Buri munyamuryango wa Interpol agomba kugira ishami muri icyo gihugu bigatuma babasha gukorana no ku kicaro gikuru kiri mu Bufaransa mu mujyi wa Lyon ndetse no gukorana n’ibihugu biba bifite ayo mashami.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Umuryango mpuzamahanga wa Polisi kuva mu 1974 mu gihe Interpol yatangiye mu 1922. Ifite abanyamuryango 194 barimo kugenda biyongera. Amategeko ayigenga avuga ko igomba kubahiriza ubusugire bw’igihugu, uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse n’amahame mpuzamahanga.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like