Kigali: Abamotari barashinja ubuyobozi bwabo kubateza umwanda

Abakora akazi ko gutwara abantu ku binyabiziga bizwi nka moto,"abamotari" mu Rwanda, bavuze ko kuba amajire yabo yarabacikiyeho ntibahabwe andi, bikagera n’ubwo bamwe bajya bahambiranya imishumi yayo kugira ngo badacibwa amande, ari bimwe mu bituma umwanda ukomeza kwiyongera.

Aba bamotari baravuga ko akenshi biterwa n ’abayobozi bashinzwe umutekano mu muhanda babategeka guhora bambaye umwenda w’akazi "ijire" kandi nyamara barahawe umwenda umwe gusa, dore ko nawo abenshi wamaze kubasaziraho ndetse iminsi ikaba ibaye myinshi batarawuhabwa.

Mu kiganiro bagiranye n’umunyamakuru  aba bamotari bavuze ko kubera kugira akajire kamwe nako kamaze gucikagurika, bibagora kugakorera isuku bityo bagahitamo guhebera urwaje bakaba bagakoresha igihe kire kire ntakukamesa, ndetse kubo twashaje bagahitamo kwizirika imishumi yatwo, dore ko udashobora kwinjira mu muhanda utakambaye kandi abenshi bakora buri munsi.

Aba bamotari barasaba ko bahabwa amajile arenze 1 kugira ngo bashobore kwimakaza isuku no gukora akazi kabo neza. Barashinja ubuyobozi bwa Ferwacotam kubarangarana bamaze igihe kinini bababwira ko mu gihe gito baba babonye umwambaro mushya wa kabiri none ngo amaso yaheze mukirere.

Umumotari witwa Mutabazi Saidi yagize ati:" Niba bashaka ko tugira isuku, nibaduhe jire irenze imwe, reba imyaka ishize dukora ikimotora duhora mu mwenda umwe, wagira isuku ute kumwe wacikagurutse kandi ntahandi twahukura usibye mubuyobozi bwacu"

Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda, Ngarambe Daniel,avuga ko iki kibazo bakizi, igihe ntarengwa cyo guhabwa ayo majire kiri vuba. Yagize ati:"Bitarenze tariki ya 27 Kanama 2019 bazaba bamaze guhabwa aya majire".

Nubwo avuga itariki ntarengwa aba bamotari bazaba babonye umwambaro mushya, kuri bo ntakizere bafite kuko hari abamotora batifuje ko amazina yabo tuyashyira mu nkuru babwiye hanga.rw ko ibi bahora babibwirwa ntagikorwa.

Kugeza ubu mu Rwanda harabarurwa abatwara abagenzi kuri moto basaga ibihumbi 45 babarizwa mu makoperative 220., ntagikozwe barakomeza kugaragaraho umwanda cyane cyane abo mu mujyi wa Kigali.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like