Nyarugenge-Nyamirambo: Hari umuryango utabaza ugaragaza akarengane ukorerwa nabo hanze y’igihugu

Umuryango wa Mpawenimana Fulgence utuye mu murenge wa Nyamirambo ,akagali ka kivugiza,umujyi wa Kigali muri Nyarugenge uri gutabaza utakambira inzego z’ubuyobozi zitandukanye ngo zibafasha barenganurwe ,baragaragaza akarengane bari gukorerwa n’abavandimwe b’umuryango wa Mubirigi Fidele watabarutse.

Umuryango wa Mpawenimana Fulgence utuye mu murenge wa Nyamirambo ,akagali ka Mumena,umujyi wa Kigali muri Nyarugenge uri gutabaza utakambira inzego z’ubuyobozi zitandukanye ngo zibafasha barenganurwe ,baragaragaza akarengane bari gukorerwa n’abavandimwe b’umuryango wa Mubirigi Fidele watabarutse.

Uyu muryango urimo gutabaza hanga.rw twabasanze mu mudugudu wa Mumena utugaragariza inyandiko zitandukanye zerekana ko bagiye gukurwa mubyabo kubyo bita akagambane bakorewe n’abavandimwe baba hanze y’igihugu, baravuga ko bifashishije inzego z’ibanze muri 2013 bacura inyandiko mpimbano zibafasha kujya mu nkiko none birangiye bisubije umitungo yabo.

Umugore wa Mpawenimana Fulgence,Uwimana Veneranda twavuganye kuko uyu Fulgence atabonetse ngo yafashwe n’ihungabana ku bw’iki kibazo arimo kuvurizwa indera,yagize ati:’Twaguze ikibanza kirimo inzu na Rwamucyo Aimable muburyo bwemewe n’amategeko imbere ya noteri wa leta amafaranga miliyoni 18,500,000 rwf muri 2012, twaje no gukora mitasiyo y’ubutaka na Rwamucyo Aimable mu buyobozi, ubu ubutaka butwanditseho dufite icyangombwa kuva muri 2012’’.

Hanga.rw twagerageze gushaka amakuru avugwa n’uyu muryango ko mu nzego z’ibanze bafatanyije gucura inyandiko mpimbano, twabonye inyandiko yakozwe na Nkurunziza Alexis natwe dufitiye kopi wari gitifu wa Nyamirambo yanditse muri 2013 y’umugereka, uyu muryango uvuga ko yanditse yivuguruza ko yajijishijwe na Rwamucyo Aimable ahabwa icyangobwa cy’ubutaka.

Umugore wa Fulgence Uwimana Veneranda ,Ati:’Iyo nyandiko ya Gitifu ntayo twamenye, iyo dufite niyo yadusinyije twaka mitasiyo y’ubutaka, iyo yindi twayibonye mu nkiko bavuga ko twaguze n’igisambo,twaratunguwe cyane gitifu yivuguruza wenyine agakora inyandiko y’umugereka, baturega ko dutunze ibyangombwa bitemewe n’amatege kandi twaraguze bizwi hose mu baturage n’ubuyobozi bwaradusinyiye, uyu gitifu niwe yahinduye inyandiko avuga ko yajijishijwe kandi abeshya ahubwo n’ibyo bapanze ngo batwambure ibyacu’’.

Twashatse uyu Gitifu wayoboraga Nyamirambo Nkurunziza Alexis, tugamije kumenya iby’iki kibazo ntibyakunda, gusa hanga.rw twahawe amakuru n’abaturage ko aba muri Amerika bajya bamwumva ku maradiyo mpuzamahanga avuga nabi u Rwanda.

Bamwe mubaturanyi  twaganiriye begereye iyi nzu yaguzwe ,harimo na Mbuguje Jean watubwiye ko ariwe wahawe akazi ko kugurisha iyi nzu na Rwamucyo Aimable nk’umukomisiyoneri barasaba ubuyobozi gukoresha inteko y’abaturage,ati:’’Nitwe tuzi ukuri kose kuri muri iki kibazo ,niyo badutumira mu rubanza twari gutanga amakuru y’ukuri abo bose turaziranye nubwo bagiye hanze, uyu muryango waguze tureba nuwo baguze yigiriye hanze na bene wabo yarabatwaye’’.

Twageregeje gushaka uyu wagurishije Rwamucyo Aimable ,turamubura batubwira ko n’urukiko rwamubuze aba muri Canada ahantu hatazwi, ruca urubanza adahari rwemeza ko ari igisambo. Twashatse uwamwunganiye mu mategeko n’umuryango we (Avoka)  ku murongo wa terefoni tumubaza aho yakuye porokirasiyo yo kubahagararira mu nkiko, ati:’’Ibyo umbaza n’amabanga y’akazi, gusa mfite ibyangombwa binyemerera kuburana mbahagarariye n’iba bashaka kubimenya bakoreshe inzira z’amategeko barabimenya, inama y’umuryango yarateranye kandi ibera n’ikigali impesha uburenganzira”.

Nubwo uyu avoka avuga ko afite porokirasiyo yo kuburanira umuryango wa Mubirigi Fideli, baribaza uburyo yayibonye mu gihe umwe muri bo Rwamucyo Aimable urukiko rwamubuze runemeza ko ari igisambo.

Ibi nibyo, uyu muryango wa Mpawenimana Fulgence uhereho ugaragaza ko ari akagambane uyu muryango ukora ngo bisubize ibyo bagurishije, ati:’’Bose uko ari 3 babana muri Canada,none baraturega ko twaguze n’umwe muribo  Rwamucyo Aimable bagaragaza nk’igisambo bavuga ngo tumushake adusubize amafaranga yacu? Turamukura he?n’urukiko rwamubuze ko 

babana ,ni nawe wabatwaye hanze bamugaragaje nu nkiko ,cyangwa bakamurege twe baraturegera iki?:’’.

Uyu muryango wa Fulgence uratabaza uvuga ko ibyakozwe byose birimo akagambane,baravuga ko barezwe ko batunze ibyangombwa bitemewe na leta, biteshwa agaciro n’amasezerano y’ubugure nayo ateshwa agaciro.

Ubu bahawe urupapuro rw’integuza ry’iminsi 10 rwo kuba bavuye mu nzu baguze na Rwamucyo Aimable, bemeje ko ari igisambo ubu ntazwi aho aherereye, n’ubwo bivugwa ko aba muri Canada,abana nabo barimo kurega.

Ibivugwa n’abaturage ndetse n’uyu muryango wa Fulgence ugaragaza ko waguze na Rwamucyo Aimable muburyo buciye mu mategeko, nuko abarega bose bari hanze y’igihugu umwe muribo waburiwe aderesi hakaza kuboneka ubahagarariye bose mu mategeko yemeza ko bamusinyiye, ni gihamya ko ibiri gukorwa birimo amanyanga.

Fulgence aratakambira ubuyobozi ngo atabura ibye mu maherere.Dore ko agaragaza yuko yahaguze ku mafaranga y'inguzanyo ya banki n'ubu atarasoza kwishyura inguzanyo ya banki.

 

2 comment(s) Tanga igitekerezo

User Picture
Nkundinshuti
Last 27 Day(s) ago
Arko ibibintu basigaye barabifashe nkubucuruzi,ntibyumvikana,kuko witegereje neza abantu bashobora kwishyira hamwe,bagakomeza gukora ayamanyanga,ubworero ubuyobozi bubemaso iki nikibazo cyumvikana,uyu muryango niba waraguze nufite icyangombwa cyemewe namategeko ubwo barengana kuki barengana?.
User Picture
Nkundinshuti
Last 27 Day(s) ago
Ikigaragara uyumuryango wararenganye,ubuyobozi nibubarenganure;ikigihugu cyaciye akarengane,ubwo rero ntibikwiye murikigihugu!.

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like