Rwanda: Baravuga ko kujyana mu makoperative umusaruro wose bibatera inzara

Abahinzi bakorera uyu mwuga hirya no hino mu Rwanda, baravuga ko babazwa n’uko leta ibategeka kujyana mu makoperative umusaruro wose baba basaruye mu mirima yabo, aho bavuga ko bibatera inzara kandi bitwa ko bejeje.

Aba bahinzi bakomeza bavuga ko kuba bahezwa ku musaruro baba bavunikiye bituma bacika intege zo gukora cyane mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Isaac Nzabonimpa yagize ati"...ntagaciro abahinzi duhabwa kuko duhezwa ku musaruro tuba twaruhiye."

Abahanga mu bukungu bavuga ko kuba umuturage atagira ijambo ku musaruro we ari ikibazo gikomeye gishobora no kudindiza iterambere ry’abaturage.

Dr. canisius Bihira, impuguke mu bukungu, yagize ati:"...ntibikwiye ko umuhinzi yamburwa ijambo kumusaruro we...bikwiye guhinduka."

N’ubwo aba bahinzi binubira ko basarurira amakoperative bakicwa n’inzara; imibare y’ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane Bigamije Amahoro, IRDP, yo muri 2018; irerekana ko 90% by’ibiribwa bitunze abanyarwanda, byose ngo bikomoka ku buhinzi, mugihe 70% aribyo byoherezwa mu mahanga.

Usibye kunoza imicungire y’umusaruro uva muri uru rwego, umuhinzi akawugiraho ijambo rikomeye; abahanga baravuga ko hakenewe inyigo ikomeye kuko ibi bishoboka kuba bituruka kubuke bw’umusaruro udahura na gato n’abaturage bawukeneye kandi badahinga. Basanga leta y’u Rwanda igomba kwereka urubyiruko amahirwe afatika ari muri uyu mwuga, kuko ubu bushakashatsi bwerekana ko 77.1% by’abakora uyu mwuga bari hagati y’imyaka 35 na 54. Aba ngo biganjemo abatarakandagiye mu ishuri bagera kuri 42.9%, mugihe hatagira igikorwa, umusaruro uzakomeza kuba muke, ariko abawushaka bakomeze kwiyongera.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi bw’imbere mu Gihugu muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bwana KARANGWA Cassien avuga ko iyo bagena igiciro fatizo batumiza abahagarariye abahinzi bari mu makoperative n’abakuriye amahuriro y’abahinzi ndetse n’abahinzi banini cyangwa ababigize umwuga n’inzego zishinzwe ubuhinzi mu Turere bakabiganiraho.

Agira ati “Nyuma yo kurebera hamwe ibyo umuhinzi yashoye, tukanareba umusaruro abona kuri Hegitari tugenera umuhinzi inyungu iri hagati ya 25 na 30%. Ntijya ijya munsi yayo”

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara Ku wa 3 Gicurasi 2019, bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga ukora ubushakashatsi ku biryo, International Food Policy Research Institute, bwagaragaje ko mu Rwanda nubwo 80% ari abahinzi, umusaruro wose ujyanwa ku isoko, bigatuma abana barushaho kugwingira aho muri uyu mwaka wa 2019, 44% by’abana bagwingiye kubera imirire mibi.

Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta mu Rwanda (RCSP) ryashyize ahagaragara ubushakashatsi ryakoze mu turere 8 tw’Igihugu tuzwiho kugira ubuhinzi bufatika. Muri ubu bushakashatsi, harebwe ku bahinzi b’ibirayi, ab’ibigori, n’abahinga umuceri, harebwa uruhare ababihinga bagira mu kugena ibiciro by’ibyo bahinga. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko nko ku bahinzi b’ibirayi 8,8% bonyine ari bo babasha guciririkanya igiciro n’ababagurira umusaruro, ni mu gihe abagera kuri 77,9% bakira igiciro bagenewe, naho 13,2% bakabigurisha uko biboneye.

Ubu bushakashatsi bwasanze abahinzi b’ibirayi bagera kuri 72,1% bifuza ko ibiciro byajya biganirirwaho mbere y’uko bishyirwaho.

Mu buhinzi bw’ibigori abagera kuri 75% bagurisha umusaruro ku giciro basanzeho, mu gihe na none 57,4% by’abahinga umuceri bawugurisha ku giciro basanzeho nta ruhare bagize mu kugishyiraho.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like