Gasabo: Ishuri ry’imyuga rya KIAC ryaremeye umukecuru warokotse Jenoside utishoboye

Gasabo, mu murenge wa Remera,akagari ka Rukiri II ,umukecuru Mukabaranga Anne Marie warokotse jenoside yakorewe abatutsi utishoboye yaremewe n’ishuri ry’imyuga rya KIAC ,bamugejejeho intebe zo mu nzu harimo n’ibiribwa.

Tariki ya 16/8/2019 mu masaha y’igicamusi nibwo mu rugo rw’uyu mukecuru habereye umuhango wo gushyikirizwa intebe zo mu nzu ,ndetse n’ibiribwa azifashisha ategura amafunguro byatanzwe na KIAC,(Kigali International Art College).

Umuhango witabiriwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ,umuyobozi wa Ibuka mu murenge wa Remera,inzego z’umutekano,urubyiruko, ndetse n’umuyobozi mukuri wa KIAC Ruhumuriza Athanase.

Emmanuel uhagarariye abarokotse jenoside mu murenge wa Remera ,yabwiye hanga.rw ko ishuri rya KIAC rikoze igikorwa gikomeye cyane, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bahaye agaciro,ati:’’Turashimira cyane ubuyobozi bw’ishuri rya KIAC ,uyu mukecuru bamuhaye intebe nziza cyane, yarabayeho atagira aho kwicara ubu murabona ko yishimye kandi natwe turabashimiye ,KIAC ikoze igikorwa duhaye agaciro tutabasha gushyira mu mibare ,gusa tubasabiye umugisha imana ibahembe’’.

Mukabaranga Anne Marie, umukecuru waremewe mu byishimo byinshi yabwiye hanga.rw ko atabona uburyo asobanura ibyishimo afite usibye gushimira Perezida Paul Kagame ,ati:’’Izi ntebe nziza aba bana bampaye ndazikesha perezida Kagame ,kuko bumviye impamuro ze, n’inama nziza ahora adusaba zo gukundana no gukunda igihugu. Mugende mumubwire ko twishimye kandi dushimiye n’abana badusuye bumviye impanuro ze’’.

Ruhumuriza Athanase umuyobozi mukuru wa KIAC avuga ko ibikorwa byo kuremera abatishoboye by’umwihariko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi nk’ishuri ry’imyuga babigize umwihariko ,avuga ko biri muri bimwe mubikorwa ngenderwaho byo kubaka igihugu.

Ati:’’Uyu mukecuru twaremeye ,tukaba tunamusuye ni gahunda nziza n’umuco uturanga iwacu muri KIAC, Turabizeza ko tutazigera dutezuka muri gahunda nziza nk’izi zogufasha abatishoboye by’umwihariko abarokotse jenoside batishoboye’’.

KIAC n’ishuri ry’imyuga rifite ikicaro mu karere ka Gasabo,umujyi Kigali mu murenge wa Remera, rifite amashami atandukanye y'Ubumenyingiro ariyo: Video Production, Photography, Graphic Design, Creative Art, Software Development,Web Design, Music Production, Guitar, Electronics repairing, CCTV Camera Installation, Serigraphy na Deejaying.

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like