Perezida Kagame yasabye kunoza ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye Abanyarwanda bose by’umwihariko urubyiruko rwitabiriye gahunda ya "Meet The President" kunoza ireme ndetse n’ubuziranenge bw’ibikorerwa mu Rwanda bizwi nka made in rwanda.

Ibi yabivuze kuri uyu wa gatatu tariki 14 Kanama 2019, mu kiganiro yagiranaga n’urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu rwaturutse hirya no hino mu gihugu, ndetse n’abaturutse hanze y’u Rwanda.Yagize ati:"Made in Rwanda is not making anything anyhow".

Ugenekereje mu rurimi rw’Ikinyarwanda, yavugaga ko gukora ibikorerwa mu Rwanda bidakwiye gusondekwa cyangwase ngo bipfe gukorwa uko bishakiye, aho yakomeje kwibutsa Abanyarwanda ko bagomba kubikora neza kugira ngo twegukane amasoko mpuzamahanga nyuma y’aho ibikorerwa mu Rwanda bitsinze amarushanwa y’ubuziranenge.


Iyi gahunda ya Meet The President”, isanzwe iba buri mwaka, aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame ahura n’ibyiciro binyuranye by’abaturage bakaganira kuri gahunda zitandukanye.

Muri uyu mwaka wa 2019, iri huriro rigamije gukangurira urubyiruko rw’Abanyarwanda kumva neza icyerekezo cy’igihugu cya 2050, no kubakangurira kumva ko bakwiye kugira uruhare mu iterambere ry’imibereho n’ubukungu by’Abanyarwanda.

Iri huriro kandi rigamije kongera kwibutsa urubyiruko ko Kwibohora, ari urugamba rureba ibyiciro byose by’abaturage, mu rwego rwo guhindura imibereho y’Abanyarwanda.

Insanganyamatsiko y’iri huriro (Meet The President) muri uyu mwaka wa 2019 igira iti “Ubushobozi bw’Urungano”, rikaba ritegurwa buri mwaka na Minisiteri y’Urubyiruko, hagamijwe gusigasira indangagaciro y’ubumwe no kwigira mu rubyiruko rw’u Rwanda.

Abitabiriye iri huriro, harimo urubyiruko ruhagarariye abandi mu nama y’igihugu y’urubyiruko, abanyamwuga babarirwa mu rubyiruko (Young Professionals), urubyiruko rwihangiye imirimo, abanyeshuri mu mashuri makuru, imiryango y’urubyiruko, urubyiruko rwaturutse mu bihugu byo hanze ndetse n’urubyiruko ruheruka gusoza itorero mu cyiciro cy’ Indangamirwa.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like