Rubavu: Batunguwe n'icyemezo cyo kurekura bamwe mu bashinjwa kunyereza umutungo wa Koadu

Icyemezo cyo kurekura bamwe mu bashinjwa uruhare mu kunyereza umutungo wa koperative Koadu hari abo kitashimishije kuko Umuyobozi wa Koperative KOADU Dukundumurimo, Musabyimana Nyarubisi Bertin, yavuze ko bagiye kujuririra icyemezo cyo kurekura bamwe.

Umucamanza yategetse ko abahoze ari abayobozi ba Koadu bafungwa by’agateganyo agendeye ku ngingo ya 106 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igena impamvu zituma ukurikiranyweho icyaha afungwa cyangwa arekurwa by’agateganyo.

Mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Kabiri,tariki ya 13/8/2019 Urukiko rwategetse ko abandi bantu barindwi barimo rwiyemezamirimo Nzabandora Théogène na Hakizimana Hassan na notaire w’umurenge wa Rubavu wemeje inyandiko mpimbano bazaburana bari hanze.

Icyemezo cyo kurekura bamwe mu bashinjwa uruhare mu kunyereza umutungo wa Koadu hari abo kitashimishije,

Musabyimana Nyarubisi Bertin, yavuze ko bagiye kujuririra icyemezo cyo kurekura bamwe.

Yakomeje ati “Twabyakiriye neza ariko ba rwiyemezamirimo kuba bafunguwe kandi barafatanyije n’abayobozi guhimba inyandiko nk’abo yari ifitiye inyungu ntitubyishimiye. Birababaje kubona na noteri wasinye ku nyandiko turimo turega afunguwe. Tugiye kujurira.’’

Tubibutse ko, Koperative KOADU yashinzwe mu 2009, igamije gukora ububazi bw’inka. Mu 2012 ni bwo yatangiye kubaka ibagiro ryagombaga kurangira mu 2015 biza kugaragaramo ibibazo ku buryo mu 2016 ari bwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) yahagaritse komite yayiyoboraga nyuma yo gutahura uburiganya mu masoko yatangwaga mu myubakire y’ibagiro.

Abagomba kuburana bafunzwe ni Mbanjimbere Faustin wahoze ayobora Koadu na Rwango Jean Claude wari Umunyamabanga wayo.Naho abandi bantu barindwi barimo rwiyemezamirimo Nzabandora Théogène na Hakizimana Hassan na notaire w’umurenge wa Rubavu wemeje inyandiko mpimbano bazaburana bari hanze aribyo byatunguye benshi.





0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like