Kicukiro: Ku isonga mu kugira gatanya nyinshi mu bashakanye

Akarere ka Kicukiro, niko kaje ku isonga mu kugira gatanya nyinshi mu mwaka ushize wa 2018, kuko imiryango 210 yatandukanyijwe byemewe n’amategeko, Gasabo ni ingo 190 zatandukanye, naho Nyarugenge zikaba 157.

Ibi nibyo ,bamwe mu basore n'inkumi batangaje ko ari zimwe mu mpamvu zituma badatekereza kubaka ingo, kuba abababanjirije basigaye baka gatanya umusubirizo ndetse bakabona n’imfu zikururwa n’amakimbirane yo mu ngo zikomeje kwiyongera.

Kuba hato na hato buri gihe mu gihugu humvikana ngo umugabo cyangwa umugore yishe uwo bashakanye kubera amakimbirane yo mu ngo, ni kimwe inkumi n'abasore  bibaza, bagira bati:''Ese ko batubwira ngo dushake kandi n'abatubanjirije bitarabahiriye? Bari kudushuka menya bitoroshye."

Impuguke mu bumenyi bw’imyitwarire zikomeje kunenga umuntu wese ushyira umusore n’inkumi ku gitutu ngo yatinze gushaka, kuko bishobora gutuma bahubuka.


Ati:"Abasore batinda kurushinga, hari igihe bageramo bakotswa igitutu n’imyaka, bagapfa guhitamo abo babonye bose bikabaviramo guhita batandukana n’abagore babo kuko babashaka batabanje kumenyana bihagije."

Twababwira ko Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gutangaza ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu mwaka wa 2017 zari 69, mu gihe mu mwaka wa 2018 zikubye inshuro 19 kuko zageze ku 1311.




0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like