Ange Kagame yifurije isabukuru nziza y’amavuko umubyeyi we

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2019, ni umunsi udasanzwe mu buzima bwa Madamu Jeannette Kagame, madamu w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame. Ni wo munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko ye aho kuri ubu yujuje imyaka 57 ishize abonye izuba.

Mu butumwa buri mu rurimi rw’Icyongereza yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Madamu Ange Kagame yifurije umubyeyi we isabukuru nziza y’amavuko. Yagize ati “Isabakuru nziza y’amavuko ku muntu uhiga abandi ubwiza ku isi dutuye. Ndagukunda mubyeyi uruta abandi.” Yarengejeho ’emoji’ y’umutima n’indi igaragaraza ishimwe ku mubyeyi we''.

Madamu Jeannette Kagame yavutse tariki ya 10 Kanama 1962 nyuma y’igihe gito cyane u Rwanda ruhawe ubwigenge.


Perezida Paul Kagame na madamu Jeannette Kagame bambikaniye impeta basezerana kubana mu rukundo n’ubwuzuzanye nk’umugabo n’umugore, ku itariki ya 10 Kamena 1989, mu gihugu cya Uganda.

Kuva tariki ya 24 Werurwe 2000, nibwo Jeannette Kagame yinjiye mu mateka y’u Rwanda n’isi muri rusange nka ‘First lady’ cyangwa se ‘Première Dame’, nyuma y’uko umugabo we Perezida Paul Kagame abaye Perezida wa Gatandatu w’u Rwanda.

Mu mwaka wa 2002, Jeannette Kagame, yashinze umuryango udaharanira inyungu wa Imbuto Foundation, anabereye umuyobozi w'ikirenga kugeza ubu, uyu ukaba ari umuryango wagize uruhare runini mu gushyira imbaraga mu buzima n’uburezi bw’abana b’abanyarwanda by’umwihariko abana b’abakobwa batishoboye.

Muri 2007 Umuryango Mpuzamahanga witwa ku buzima (OMS cyangwa WHO mu ndimi z’amahanga) wagejeje kuri Madame wa Perezida Kagame izindi nshingano, agirwa umuyobozi w’ikirenga w’ibikorwa by’Afrika bya gahunda yo gushaka urukingo rwa SIDA mu rwego rwo gukaza ibikorwa by’ubushakashatsi kuri uru rukingo rwa SIDA.

Muri 2009, UNICEF yahaye Perezida Paul Kagame na madamu Jeannette Kagame igihembo cyitwa "Children’s Champions Award" mu rwego rwo kubashimira ku murava n’umuhate bagize mu kuzamura no guteza imbere ubuzima bw’abana mu Rwanda.


Muri 2010, Madame Jeannette Kagame yabonye impamyabumenyi y’icyubahiro y’ikirenga muri Kaminuza ya gikiristu ya Oklahoma kubera uruhare yagize mu kurwanya agakoko gatera virusi SIDA no kurwanya ubukene, muri uwo mwaka ahita anashingwa guhagararira ibikorwa by’imirire ku bana muri gahunda y’ibiribwa (PAM cyangwa WFP) mu muryango mpuzamahanga w’ibihugu ku isi (ONU).


0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like