Huye abantu 28 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije batema amashyamba ya leta

Ibi Polisi y'u Rwanda ibivuze nyuma y’aho kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama mu karere ka Huye mu mirenge ihana imbibi n’ibisi bya Huye abantu 28 bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije, batema amashyamba ya leta.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi  yavuze ko nyuma y’aho abaturage basobanuriwe ingaruka zo kwangiza ibidukikije mu cyumweru cya Gatatu cy'ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, bamwe muri bo basobanukiwe akamaro kabyo bakagira uruhare mu gutanga amakuru y'abijandika mu bikorwa byo kubyangiza.

Yagize ati “Mu cyumweru cya Gatatu  cyari cyahariwe kurengera ibidukikije abaturage bigishijwe ububi bwo kubyangiza n'ingaruka biteza ariko hari bamwe mu baturage birengagije impanuro bahawe n’inama bagiriwe bishora mu mashyamba ya Leta barayangiza harimo n'iryo mu bisi bya Huye. Gusa abazirikanye inyigisho bahawe batanze amakuru abo binangiye turabafata.”

Yakomeje avuga ko guhera tariki ya 2 Kanama mu ntara y'Amajyepfo hatangijwe ibikorwa byo kugenzura niba ubukangurambaga abaturage bahawe hari icyo bwabamariye. 
Ati "Muri iri genzura  twasanze bamwe mu baturage barahinduye imyumvire, baduha amakuru y'abandi binangiye, bituma 28 tubafatira mu bikorwa byo kwangiza amashyamba ya leta, harimo n'abayatwikamo amakara."

CIP Karekezi avuga ko bidakwiye ko umuntu yigishwa ububi bw’ikintu maze akabirengaho akagikora, iyo abirenzeho aba yirengagije ingaruka ari buhuriremo nazo.

Ati “Kwangiza ibidukikije bihanwa n’amategeko iyo ubirenzeho ukabikora amategeko akora akazi kayo ko kuguhana. Ntibikwiye rero ko umuturage yumva ko guhanwa aribyo byiza kuruta kubahiriza ibyo amategeko ateganya. Cyane ko tutazigera twihanganira abanyuranya n'amategeko.”

Yongeyeho ko  kandi usibye kuba ubifatiwemo abihanirwa bigira n'ingaruka nyinshi zirimo ihindaguruka ry'ibihe, kugabanuka w'imvura n’umwuka abantu bahumeka, guteza isuri n'ubutayu n'ibindi ku buryo ingaruka zigera ku muntu n'ibindi binyabuzima ndetse n’igihugu.

Abantu bagiye bafatirwa muri ibi bikorwa byo kwangiza ibidukikije bafatwaga batwika amakara mu biti bari batemye mu ishyamba rya Leta abandi bajya kubyubakisha,bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.

Mu ngingo ya 59 mu Itegeko rigenga ibidukikije ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 Frw).

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like