Nyagatare: Umusaruro w’inyanya ubapfira ubusa kubera kubura aho ubikwa

Raporo icyo kigo cyasohoye ku wa gatanu taliki 19 Nyakanga 2019, yerekanye ko 9% by’abacuruza imboga n’imbuto bonyine ari bo bafite ibyumba bikonjesha, muri bo kandi ngo 5% ni bo bonyine bashobora kubona imodoka zirimo ibikoresho bikonjesha (frigo) zo kubigeza ku bakiriya babo, abandi bikabahombera.

Abahinzi bakorera uyu mwuga mu Karere ka Nyagatare bararizwa nuko ubuyobozi bubashishikariza kugura amakureti yo gutwaramo umusaruro w’inyanya, ariko ngo nyamara abakiriya bo ntibakozwa ayo makureti ngo dore ko aba afite ibiro bike ugereranyije n’ibitebo bakoreshaga mbere.

Ibi ngo byatumye bamwe basa n’aho butishimiye icyo cyemezo maze bikomereza gucururiza mu bitebo, abakiriya si ukubagana baza ari uruvunganzoka, mu gihe abakoresha amakureti bo birirwa basinziriye mu isoko nta numwe wigeze ababaza igiciro cy’ibyo bagurisha.

Umwe muri aba bacuruzi yabwiye Itangazamakuro ko abaguzi bahitamo kugura inyanya zangiritse aho kugura iziri mu makureti. Yagize ati :

"Nubwo ibi bitebo byangiza inyanya, abakiriya iyo bageze ku masoko nibyo bakunda kuko bipima ibiro byinshi , bityo bigatuma abazanye inyanya ziri mu makureti zitagurwa neza kubera ko zifite ibiro bike."


Umusaruro w’inyanya ubapfira ubusa kubera kubura aho ubikwa.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko iki kibazo cya bwamwe mu bahinzi bagikoresha intebo kizwi, icyakora bwana NKUNDANYIRAZO Elivis Blaise ushinzwe gufataneza umusaruro muri iyi minisiteri, avuga ko impamvu bamwe mu bahinzi bagikoresha ibitebo bajya gucuruza inyanya akenshi ngo biterwa n’igiciro gito izi nyaya ziba zigurishwa, gusa akavuga ko iki kibazo bagiye kugikemura.

Ikigo cy’igihugu cy’ibyoherezwa mu mahanga (NAEB), kivuga ko imboga n’imbuto byongereye amafaranga yinjira mu gihugu, urugero ngo hagati ya Kamena 2017 na Nyakanga 2018, u Rwanda rwohereje hanze kilogarama miliyoni 8.75 z’imbuto, zinjiza miliyoni 6.89 z’Amadolari ya Amerika.
Bigaragara ko habayeho ubwiyongere bw’izoherejwe hanze kuko hagati ya Kamena 2016 na Nyakanga 2017, zinjije miliyoni 4.98 z’Amadolari ya Amerika.

Icyakora iryo genzura rya NIRDA ryakozwe hagati ya Gashyantare na Kamena 2019 ryakorewe ku bacuruzi bato n’abaciriritse ndetse n’abahinzi b’imboga n’imbuto 56 mu Rwanda, ryerekanye ko niba nta gikozwe ngo abahinzi bafashwe kuzamura ubwiza bw’umusaruro wabo, amafaranga yinjiraga ashobora kugabanuka cyane.

NAEB ivuga ko abahinzi bahomba hagati ya 30-40% by’imbuto n’imboga nyuma yo gusarurwa, bitewe no kubura aho babibika mu buryo bukwiye mbere yo kubigurisha.Icyo kigo kivuga kandi ko iyo nk’inyanya zimaze amasaha abiri zisaruwe zikiri mu murima, zihombya nyirazo 33% by’amafaranga zari kumwinjiriza, mu gihe 40% by’imbuto n’imboga zitakariza ubwiza mu murima, naho 32% zikangirika mu masaha ane kubera gupakirwa no kubikwa nabi.



0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like