Ingero z'amazina Perezida Kagame yagaragaje z'abavuga nabi Ikinyarwanda

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kumenya ururimi rwawe ari intambwe imwe mu muco iba ikwiye gusigasirwa na buri wese kandi agaterwa ishema narwo.

Yabivuze kuri uyu wa 8/8/2019 mu Kigo cy’Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ubwo hasozwagwa itorero ryitabirwa n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga n’ababa imbere mu gihugu biganjemo abanyeshuri babaye indashyikirwa.

Ati “Kenshi nkunze kubivuga, njya numva Ikinyarwanda tuvuga twese, nitutareba neza tuzagihindura kibe urundi rurimi rutari Ikinyarwanda”.

Yatanze ingero z’amagambo amwe n’amwe akoreshwa nabi, mu mivugire cyane y’urubyiruko. Ati “Iyo umuntu avuga ngo yampaye, yampaye mu Kinyarwanda yampaye inka, yampaye iki, mwabihinduye ngo ni uguhereza, guhereza ni ibyo mu kiliziya, guhereza ni ugufata ikintu ukagihereza … ariko guha, yampaye, namuhaye, mwabihinduye guhereza byose.

Urundi rugero yatanze ni ku bantu usanga bavuga nabi nk’ijambo ‘umuntu’ bakarivuga nabi rikaba ‘umunu’.

Ati“Icya kabiri mu Kinyarwanda, mu ndimi za Afurika tuzi birashoboka kuba ari Ikinyarwanda cyonyine uvuga ntu’‘umuntu’ ntabwo ari ‘umunu’, bavuga ‘umuntu’, ntabwo ari ‘umunu’.Abanyarwanda bafite umwihariko wo kuvuga ‘ntu’, ntabwo ari ‘umunu’’.

Yakomeje agira ati“Hakaba gushya,ikintu gishya, shya. Ikintu gishya, ntabwo ari ikintu gisha.Iyo ushaka kuvuga ikinyuranyo cya Oya, ni Yego.Ntabwo ari ‘Ego’. Oya,Yego, ugakomeza. Mujye mwumva ko ari inshingano yanyu gukosora ibyo, mukavuga uko ibintu bikwiye kuvugwa.”

Yasabye abashinzwe umuco gufata iya mbere bagasigasira ururimi rw’Ikinyarwanda birinda ko gikomeza gukoreshwa nabi mu buryo busa n’ubugezweho.

Ati“Ndabirekera abantu b’itorero n’abandi bashinzwe umuco, urabyumva no ku maradiyo. Ikibi cyabyo ni uko babihinduye ikintu gihanze. Ni ibigezweho, ni imvugo y’abahanzi, ibyo nimubishaka mujye mubikorera aho bikwiye ariko tuvuge Ikinyarwanda.”

Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rukwiye kurangwa n’umuco wa Kinyarwanda kuko n’ibindi bihugu nabyo bifite uwabyo ubiranga kandi bakarangwa n’indangagaciro yo kumvira.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like