Ruhango: Umugabo yatawe muri yombi afite litiro 28 za kanyanga

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 07 Kanama Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango yafashe uwitwa Nteziyaremye Kaberuka ufite imyaka 52 y’amavuko afite litiro 28 za kanyanga.

Kanyanga ndetse n’ibindi biyobyabwenge nibyo biza ku isonga muguteza umutekano mucye aho byagiye bigaragara, niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubirwanya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo  Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Karekezi  yatangaje ko Kaberuka yafashwe kubera amakuru yatanzwe n’abaturage ko hari umuturage utekera kanyanga mu rugo. 

Yagize ati “Abaturage batanze amakuru kuri Polisi bavuga ko hari umuturage utekera kanyanga mu rugo rwe natwe dutabara bwangu dusanga ayitetse, afatwa amaze kwenga litiro 25 ndetse n’ibikoresho yifashishaga ayiteka birafatirwa." e dutabara bwangu dusanga ayitetse, afatwa amaze kwenga litiro 25 ndetse n’ibikoresho yifashishaga ayiteka birafatirwa." 

CIP Karekezi yakanguriye abaturarwanda gushyira hamwe imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane ko byagaragaye ko aribyo ntandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha nko; gufata ku ngufu, ubujura, amakimbirane yo mu miryango ndetse no gukubita no gukomeretsa n’ibindi byaha.

Yaboneyeho umwanya wo kugira inama abishora mu ikorwa ry’ibiyobyabwenge ko Polisi y’u Rwanda itazatezuka ku ntego yo kubahashya, ababwira ko n’abandi bazagerageza kubyishoramo  bazafatwa  amategeko akabahana uko bikwiye, abibutsa ko ibihano byiyongereye.
 
Yagize ati “Polisi y’u Rwanda  ntizareka umuryango nyarwanda wangizwa n’ibiyobyabwenge birimo na kanyanga. Twashyizeho ingamba zigamije kubirwanya ndetse n’imikoranire yacu n’abaturage yariyongereye bityo n’uzabikora aziko atazafatwa  amenyeko bitazamugwa amahoro."
    
CIP Karekezi yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze n'abaturage gutungira agatoki inzego z'umutekano abantu bakora bakanacuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera, anakangurira abaturage gukora imirimo yemewe itabangamira umutekano n’umudendezo w’abaturarwanda.

Nteziyaremye yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) kugira ngo hakorwe iperereza kucyaha akekwaho. 

Ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like