Kicukiro-Nyarugunga:Ihurizo ku baturage batanga amakuru batishoboye

Hari bamwe mu baturage batashatse ko amazina yabo agaragara muri iyi nkuru kubw’umutekano wabo, bavuze ko muri uyu murenge wa Nyarugunga iyo utanze amakuru abayobozi bashobora kumukura kuri gahunda zimwe na zimwe za leta zirengera abatishoboye. Gusa aba baturage bahamije ko ibyo bitazatuma batagaragaza ukuri kwabo.

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu w’Indatwa, Akagari ka Kamashashi, Umurenge wa Nyarugunga ho mu Karere ka Kicukiro batangarije itangazamakuru ko, ubu bari gutotezwa n’ubuyobozi bw’umurenge nyuma yuko batanze amakuru ku bana babiri bamaze ibyumweru bibiri barara mu itongo, nyuma y’uko ubuyobozi bubasenyeho inzu.


Itongo bamazemo ibyumeru bibiri bararamo.

Umwe mubaturage yagize ati:"Nibashake bazasubirane iyo mituweri yabo ariko sinabona akarengane cyane cyane gakorerwa abana ngo ceceke,barimo kutubwira ko uzamenyeka ko yatanze amakuru ntacyo bazamumarira.’’.

ku wa 16 Nyakanga 2019, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro Jonovieuve Uwamahoro afatanyije n’abashinzwe umutekano mu karere, DASSO n’Inkeragutabara z’Umurenge bagose inzu ya Mukayisenga Ancilla wafunzwe, basohora abana babiri be n’umwuzukuru we w’imyaka ibiri, ubuyobozi bushaka abasore 10 b’inkorokoro basenya iyo nzu bubishyura amafaranga y’u Rwanda ageze ku bihumbi 35.

Ibi byaviriyemo ingaruka ikomeye  Kiberinka Soleil, Hitamoyesu Chance ndetse n’undi mwana bamaze ibyumweru bibiri barara mu itongo.

Abaturage babonye ibi,bagatanga aya makuru baravuga ko ubu barimo kubwirwa ko uzamenyekana ko yavuze ibi atazongera guhabwa zimwe muri serivise zirengera abatishoboye, iki cyemezo kubantu batishoboye baravuga ko ari akarengane cyane ko barimo kuvuga ko mituweri bahabwaga zabafashaga kwivuriza igihe nibaheranwe n’indwara.

Baratakambira inzego zitandukanye ngo iki cyemezo babwiwe n’ubuyobozi bw’umurenge kiveho ngo ni akarengane baba bakorewe.

Dr,Nyirahabimana Jeanne umuyobozi w’akarere ka Kicukiro yabwiye hanga.rw ko bitemewe kwima umuturage serivise agenewe.

ati:’’Iki kibazo n’ubwambere nyumvise,ngiye kubikurikirana ariko umuturage agomba guhabwa ku gihe serivise agenewe’’.


Inzu umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro Jonovieuve Uwamahoro afatanyije n’abashinzwe umutekano mu karere, DASSO n’Inkeragutabara z’Umurenge basenye.

Aba bana bavuga ko igihe basenyerwaga nta muturage wari wemerewe kuhagera, aho nta wafataga n’amafoto.

Intandaro yo gusenyerwa kwabo ngo iva ku makimbirane ari mu kibanza batuyemo, aho umugore wa Nyirarume uba mu Bufaransa, yiyandikishijeho inzu bavukiyemo nyina yari yubakiwe na musaza we, bakavuga ko bikorwa ku kagambane k’umuyobozi w’umurenge wa Nyarugunga.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like