Nyarugenge-Rwezamenyo: Icyumweru kirarenze kaburimbo icukuye yuzuye ibitaka byashyizweho na WASAC

Abagenzi bakoresha umuhanda wa kaburimbo uca kwa mutwe,Dialogue,ibiro by’umurenge wa Rwezamenyo barinubira ko wuzuye ibinogo n’ibitaka byakozwe na WASAC ubwo yasanaga amatiyo y’amazi yapfumutse.

Ibi babibwiye hanga.rw kuri uyu wa kabari tariki ya 6/8/2019, baravuga ko iyo bigeze k’umugoroba mu gihe abantu beshi baba bari gutaha mu ngo zabo cyangwa mu gitondo bajya mu kazi imodoka zitabasha kubisikana kubera ko kaburimbo irimo ibinogo ndetse ko n’ibitaka birunze mu nzira batabirenga. Ibi ngo bibatinza mu nzira.

Ati:’’Turifuza ko uyu muhanda dukoresha wakurwamo ibitaka n’ibi binogo biratubangamiye,imodoka iguyemo yakwangirika cyane cyane abamotari bakunze gusesera mu modoka biruka aguyemo yahasiga ubuzima’’.

Iki kibazo Kayisime Nzaramba ,umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge yavuze ko kirimo kuganirwaho na Wasac ,ati:’’Turi gukorana na Wasac kugirango turebe uko iyo mihanda yasanwa’’. Gusa nta gihe yigeze atangaza ibi biganiro bizarangirira, n’iyo mihanda izaba nayo yarangiye gusanwa.

Ibi bitaka birunze mu muhanda,n’ibinogo birimo bimaze icyumweru kirenga bibangamiye abagenzi, byashyizweho na wasac ubwo yasanaga amatiyo y’amazi yapfumutse.

Usibye hano Rwezamenyo hiryo no hino mu gihugu ugenda ubona ibitakaka n’ibinogo wasac yagiye isiga idasanye nyuma yo gutunganya itiyo z’amazi zapfumutse.

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like