Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kwakomereje mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi ni ukwezi Polisi y’u Rwanda ikoramo ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage ndetse hagatangwa n’ibiganiro bitandukanye mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba. Iki ni icyumweru cya kane cy’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi kizibanda ku kubungabunga umutekano wo mu muhanda aho gifite insanganyamatsiko igira iti: “uruhare rw’umugenzi mu gukumira impanuka.

Iki cyumweru cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Kanama, aho cyakorewe mu gihugu hose abagenzi bigishwa uruhare bafite mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda no kwirinda igishobora guteza impanuka.



Mu mujyi wa Kigali iki gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda cyakorewe muri Gare ya Remera, Gare ya Nyanza ya Kicukiro no muri Gare ya Nyabugogo ahatanzwe ubutumwa butandukanye bugamije gusobanura uruhare abagenzi bafite mu gukumira impanuka.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi, RURA n’abagenzi muri rusange.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police John Bosco Kabera  yavuze ko iki cyumweru cyo kubungabunga umutekano wo mu muhanda kije gushimangira ibyigishijwe mu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro”. 
Yagize ati “Ubukangurambaga bwa “GERAYO AMAHORO” buzamara ibyumweru 52, aho bugeze ku cyumweru cya 13 bukaba bugamije kwigisha abakoresha umuhanda uko bakwirinda impanuka, baba abanyamaguru n’abakoresha ibinyabiziga bitandukanye, aho bagaragarizwa uruhare bafite mu gutuma impanuka zitwara ubuzima bw’abantu abandi zikabakomeretsa zigabanuka.”
 
Commissioner Kabera yasabye abagenzi kujya batanga amakuru mu gihe babonye umuyobozi w’ikinyabiziga akora amakosa ashobora kubateza impanuka.
Yagize ati “Mugenzi mbere yo kujya mu modoka banza urebe ibirango byayo, mufite uburenganzira bwo kubuza umushoferi kuvugira kuri telefoni atwaye imodoka, mukamubuza kuvanga abagenzi  n’imizigo n’andi makosa yose akorerwa mu muhanda ashobora guteza impanuka. Hashyizweho nimero za terefoni mu modoka zitwara abagenzi  ushobora kwitabaza  mu gihe uhuye n’ikibazo, haba iza Polisi m, iz’abayobozi b’ibigo bitwara abagenzi n’iza RURA, bityo gutanga amakuru ku gihe birakenewe kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.”



CP Kabera yakomeje abwira abanyamaguru kujya bagendera ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda kugira ngo ikinyabiziga kibaturutse imbere babe bakireba k’uburyo bashobora kugihunga mu gihe babonye gishobora kubateza impanuka, yongeye kubibutsa kujya babanza kureba iburyo n’ibumoso mu gihe bambuka umuhanda kugira ngo barebe ko nta kinyabiziga cya basatiriye. 
Yanibukije abagenzi kujya babuza abamotari kwica amategeko y’umuhanda mu gihe babatwaye. Ati “Ntimukwiye kwemerera abamotari kugenda basesera mu mamodoka, ntimukabemerere kubatwara batambaye umwambaro ubaranga no kubatwara bafite umuvuduko ukabije, ibyo byose mufite uburenganzira bwo kubyanga mukihutira gutanga amakuru kuri Polisi.”



Umuyobozi ushinzwe abakozi n’imiyoborere muri RURA Deo Muvunyi  yashimiye Polisi y’u Rwanda uko idahwema gukangurira abakoresha umuhanda uko bakwiye kwitwara, akangurira abagenzi kujya batanga amakuru mu gihe babonye ibitagenda neza birimo kuba bakwishyuzwa amafaranga arenga ku giciro cyagenwe na RURA ndetse n’ibindi bijyanye no kutubahiriza umutekano wo mu muhanda.Kalisa Desire umwe mu bagenzi bavaga i Kigali yerekeza mu ntara y’Iburasirazuba yashimiye ubutumwa bwatanzwe na Polisi avuga ko hari byinshi yungukiye mu biganiro byatanzwe harimo kumenya uburenganzira bw’umugenzi mu gihe ari kurugendo ibyo yemerewe n’ibyo atemerewe ndetse n’ibyo shoferi atemerewe gukora mu gihe atwaye ikinyabiziga.

Yagize ati “Buri mugenzi wese yakagombye gusobanukirwa uburenganzira bwe ndetse n’ibyo shoferi atemerewe. Sinarinzi ko hari nimero nshobora guhamagara ku buntu mu gihe mbonye ibitagenda neza cyangwa nkaba nshobora gukebura utwaye ikinyabiziga mu gihe akora ibinyuranyije n’amategeko y'umuhanda. Buri mugenzi wese akurikije impanuro twahawe agatanga amakuru y’ibitagenda neza ku gihe impanuka za kumirwa.” 
Ubu bukangurambaga bwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda bwakorewe mu gihugu hose; aho mu ntara y’Amajyepfo bwabereye muri Gare ya Huye no mu tundi turere, mu ntara y’Iburengerazuba na ho bwakorewe mu turere twose.

Mu ntara y’Amajyaruguru ubu bukangurambaga bwakorewe muri Gare ya Musanze no mu zindi Gare ziri muri iyi Ntara, ndetse no mu ntara y’Iburasirazuba bwabereye hirya no hino mu turere twayo.


0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like