Huye-Rusatira:Batunguwe ubwo babonaga umugabo wigize igihazi afunguwe

Abaturage bo mu kagari ka Kiruhura,umurenge wa Rusatira,akarere ka Huye batunguwe no kubona Habineza Bartthazar alias OBEDI ,bavuga ko yigize igihazi yabyaranye n’umwana we,akanacuruza urumogi afungurwa nyuma y’icyumweru yaramaze atawe muri yombi.

Uyu mugabo yatawe muri yombi tariki ya 20/7/2019 n’inzego z’umutekano nyuma yoguhabwa amakuru n’abaturage ko acuruza urumogi,yafashe n’umwana we w’umukobwa w’imfura amugira umugore barabyarana aza no kumukura mu ishuri kuko ngo yamuteye inda ari muto.

Ubwambere baje kumuta muri yombi aracika ahungira muri Gisagara,basaka iwe mu rugo bahafatira urumogi rupima ibiro bitanu,5KG.

Yakomeje gushakishwa n’inzego z’umutekano aza gufatwa mu ijoro ryo kuwa 20/7/2019 aje iwe mu rugo ashyikirizwa RIB station ya Ngoma muri Huye.

Ubu batunguwe nuburyo arekuwe vuba ataburanishijwe kuri ibi byaha byose arengwa.

Gifitu w’umurenge wa Rusatira yabwiye hanga.rw ko aya makuru yifungurwa ry’uyu mugabo ariyo ndetse ko nawe yatunguwe no kumva yarekuwe ,ati:’’Nibyo koko ayo makuru twayamenye ko Obedi yafunguwe kuwa 4,twatunguwe cyane tumuta muri yombi iwe twahafatiye urumogi rupima ibiro 5kg,twarushikirije RIB nk’ibimenyetso twamufatanye,gusa ubutabera burigenga bafite impamvu bamurekuye’’.

Yakomeje avuga ko n’imyitwarire ye muri rusange Atari myiza ,aho yavuze ko hari n’ibindi bamuvugaho akora bihabanye n’umuco nyarwanda,byo gufata umwana yibyariye akamugira umugore.

Bamwe mubo mu muryango we batifuje ko tugaragaza amazina mu itangazamakuru ,babwiye hanga.rw ko yababwiye ko yafunguwe nyuma yo kwerekana ko yahindutse agiye kuba intangarugero.

Nubwo bamwe bavuga ko yababwiye ibyo,abamutanzeho amakuru baravuga ko bafite ubwoba ko azabagirira nabi,babwiye hanga.rw ko bagiye kwishinganisha kubera umutekano wabo utizewe.

Impungenge zigaragazwa n’ubuyobozi ndetse n’abaturage ni gihamya ko ntagikozwe uyu mugabo ashobora kuba yarekuwe agakomeza gahunda yo gucuruza urumogi kuko ahavuye ibiro 5kg bafatiye iwe, hazakomeza kuva n’urundi.

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like