Mu mirenge 10 igize Nyarugenge uwa Kigali waherekeje indi mu mihigo ku isuku n’Umutekano

Mu mirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, iyabaye iya nyuma (Yaherekeje indi) mu isuku n’umutekano ni Gatenga (Kicukiro), Kigali (Nyarugenge) na Bumbogo muri Gasabo.

Mu mirenge yarushije indi, ku mwanya wa mbere haza Kimironko muri Gasabo, umwanya wa kabiri n’uwa gatatu yafashwe n’imirenge ya Muhima na Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge.

Mapambano Nyiridandi uyobora umurenge wa Kimironko avuga ko igihembo bahawe cy’imodoka n’igikombe babikesha gukoresha abaturage mu bikorwa byo kwicungira umutekano no kwigirira isuku.


Ku rwego rw’uturere, Akarere ka Gasabo ni ko kaje ku mwanya w’imbere, kakaba karushije Nyarugenge na Kicukiro.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko guhera kuri uyu wa 04 Kanama 2019, gahunda yo kurinda umutekano, guharanira isuku no kurinda ibidukikije igiye gukurikizwa mu gihugu hose.

Minisitiri Prof Shyaka Anastase agira ati"Imbaraga zirashyirwa mu guharanira isuku y’ahahurira abantu benshi, mu ngo no ku mibiri y’abantu, kandi ntabwo hazabaho guhemba gusa ahubwo hazabaho no kubaza ndetse no guhana abatabyubahiriza".

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza avuga ko umupolisi wese uhagaze cyangwa ukorera hafi y’ahamenwe ibishingwe n’amazi mabi kuri ubu abihanirwa.

Agira ati"Ahantu umupolisi akorera akazi hose, haba ku muhanda, ku nyubako ashinzwe kurinda, ku mipaka,...nihaba hari umwanda uwo mupolisi arabihanirwa".

Ati"Ntabwo uwo mupolisi azavuga ngo ashinzwe umutekano mu muhanda gusa, ariko ni n’inshingano zawe nk’umuturage, ko nubona umwanda uzabimenyesha umupolisi ukwegereye".