Expo2019: Haramurikwa Ubwiherero bw'ikoranabuhanga bugendanwa

Ni igikoresho cya kijyambere gikoze muri pulasitiki ikomeye kandi cyimukanwa, kikaba kirimo kumurikwa mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 2019 ribera i Gikondo, iyi toilette igendanwa n'bicuruzwa byazanwe na sosiyete ya Ecomem.

Iyo sosiyete irimo kumurika ubwiherero (toilette) bugendanwa muri Expo, bwakwifashishwa ahantu hatandukanye, bufite n’agahema gakingiriza urimo kwituma.


Iyo toilette ifite ahajya amazi afasha gusunikira imyanda mu gace yagenewe kagahita gafungwa ku buryo bitazana umwuka mubi,ushobora kuyishyirwa mu modoka uri  m'urugendo bakayifashisha cyangwa igashyirwa mu cyumba kirimo umuntu udafite intege zo kujya ahari ubwiherero busanzwe uko abishatse, imyanda ikaza kumenwa ahabugenewe nyuma.


N'agashya ko muri iyi Expo uyu mwaka wabonayo. Iyi toilette irahendutse kandi icyiza cyayo n'uko ikoresha amazi make cyane ugereranyijwe n’izisanzwe, ikintu igufasha kuzigama amazi muri kino gihe n'amazi yahenze ukabona ari ingirakamaro,Ikindi ni uko ikoze mu bikoresho bitaremereye ku buryo kuyigendana byoroshye.

Ufite nk’umurwayi ukayimushyirira iruhande rw'igitanda mu cyumba, byatuma adahaguruka buri kanya. Ubona ifasha cyane nko ku rugendo uyifite mu modoka, aho guhagarara ngo ujye mu gisambu cyangwa ngo ujye gutira ubwiherero.

Uretse iyo toilette ntoya yakoreshwa n’abantu bake, hari n’inini iri mu kazu kayo yakoreshwa nko mu birori birimo abantu benshi cyangwa na yo ikaba yashyirwa mu nzu.

HANGA.RW




0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like