DRC-GOMA: Undi muntu yishwe na Ebola

Inzego zibishinzwe muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo zatangaje ko umuntu urwaye Ebola uherutse kugaragara mu mujyi wa Goma yamaze kwitaba Imana.

Amakuru dukesha ijwi ry’Amerika avuga ko uyu muntu wagaragaweho na Ebola ubwo yanyuraga mu mujyi wa Goma yari avuye mu majyaruguru y’iburasirazuba mu ntara ya Ituri. Mu minsi mike nibwo yahise afatwa akajyanwa gusuzumwa mu kigo kibishinzwe cyitwa Goma Ebola Treatment Center.


Umujyi wa Goma utuwemo n’abantu uruhuri kandi bahahirana n’u Rwanda byoroshye dore ko ari hafi cyane ku buryo bamwe bambuka n’amaguru.

Muri uku kwezi, umupasiteri yaje kugaragarwaho n’iki cyorezo nyuma aza gupfa ubwo yageraga mu mujyi wa Goma n’imodoka rusange maze abaturage bose bagashya ubwoba bakeka ko icyo cyorezo kirakwirakwira hose mu gihugu kikabarimbura.Ebola imaze kuvugwa ku bantu basaga 2,500 kuva aho itangiriye mu kwezi kwa Kanama.

Ebola imaze kuvugwa ku bantu basaga 2,500 kuva aho itangiriye mu kwezi kwa Kanama mu mwaka wa 2018. Muri abo abagera ku 1,670 bamaze gupfa.

Jessica.

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like