Abanyeshuri biga muri Arabiya Saudite basobanuriwe ingaruka z’iterabwoba n’ubutagondwa

Kuri uyu wa 30 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Polisi y’u Rwanda ibinyujije mu ishami ryayo rishizwe kurwanya iterabwoba yagiranye ibiganiro n’abanyeshuri b’abayisilamu biga amasomo y’iyobokamana muri Arabiya Saudite.

Ibi biganiro byayobowe na Mufuti w’u Rwanda Sheikh Hitimana Salim ari kumwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya no gukumira iterabwoba, Commissionner of Police (CP) Denis Basabose. Byitabirwa n’urubyiruko rw’abanyeshuri b’Abayisiramu biga amasomo y’iyobokamana muri Kaminuza ziherereye mu gihugu cya Arabiya Saudite mu mijyi ya Madina na Riyadh bagera kuri 27.
Mu butumwa bwe umuyobozi w’abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Hitimana Salim yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, ishami rishizwe kurwanya iterabwoba bakorana umunsi ku munsi, kuba bateguye ibi biganiro bigamije kwigisha urubyiruko rwabo rwiga muri kaminuza kurwanya ubutagondwa n’iterabwoba no gusobanurira aba banyeshuri biga mu bihugu by’amahanga umuco wo gukunda igihugu cyabo no guhashya abantu bajya biyitirira idini yabo bagakora ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba.


Yagize ati“Mwebwe mwiga iby’idini n’andi masomo muhagarariye abandi mumenye ko igihugu aricyo shingiro rya byose, izindi gahunda zigenda zishamikiyeho. Murasabwa rero gusobanukirwa no kurwanya umuco w’ubuhezanguni ndetse n’iterabwobwa muri mwe no mu rubyiruko muhagarariye. Murashishikarizwa gukumira no kurwanya iterabwoba aho mwiga ndetse no mu gihugu cyacu aho mutuye n’igihe muje nk’uku mu biruhuko.”

Sheikh Hitimana, Mufuti w’u Rwanda yakomeje asaba aba banyeshuri biga mu gihugu cya Arabiya Sawudite ko uruhare rwabo ari ingenzi mu kurwanya icyorezo cy’ubutagondwa no gukumira ubuhezanguni biganisha ku iterabwoba, abasaba gushyira muri gahunda zabo bagira ku ishuri ko bajya baganiriza abandi banyeshuri ingaruka z’ubuhezanguni, iterabwoba n’ubutagondwa.

Commissioner of Police (CP) Basabose yavuze ko aya mahugurwa agamije gukangurira urubyiruko rw’abayisilamu kwirinda gushukwa no gushorwa mu buhezanguni n’ubutagondwa biganisha ku iterabwoba.

Yagize ati “Nta munyarwanda ukwiye kuvutsa mugenzi we ubuzima kuko badahuje idini; nkamwe banyeshuri mwiga iyobokama mukwiye gufata iya mbere mu gahindura imyumvire ya bamwe bihisha inyuma y’idini ya Isilamu bagakora ibikorwa by’ubutagondwa n’iterabwoba bitwara ubuzima bw’abantu bikanadindiza n’iterambere ry’igihugu.”

CP Basabose yasabye uru rubyiruko gusobanukirwa no gusesengura zimwe mu nyigisho bahabwa zishobora guhindura imyumvire n’imitekerereze yabo zabaganisha ku buhezanguni bubyara ubutagondwa n’iterabwoba. Yabasabye gukunda igihugu no guhora baharanira icyagiteza imbere ndetse no guhora barangwa n’umuco nyarwanda kugira ngo bazabe ba Ambasaderi beza.

Yakomeje abwira abo banyeshuri ko nta gihugu kitahura n’iterabwoba, kurirwanya bikaba bisaba ubufatanye n’uruhare rwa buri wese, bitareba inzego z’umutekano gusa, kugira ngo hirindwe ingaruka nyinshi zaterwa naryo zirimo abantu bahasiga ubuzima abandi bagakomereka ndetse n’ibikorwaremezo bikangizwa.

Ismail Karekezi umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya Madina, uhagarariye abanyeshuri biga muri iyo kaminuza yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku biganiro byiza bwabateguriye. 
Ati “Ndashima Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa Isilamu muri rusange kuri ibi biganiro byiza twagize, mu by’ukuri dusobanukiwe byinshi kandi twamenye byinshi ku gukumira no kurwanya ubuhezanguni n’iterabwoba mu gihugu cyacu.”

Karekezi Ismail yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda yakoze akazi gakomeye ko gukumira no kurwanya ubuhezanguni mu rubyiruko rw’abayisiramu mu gihugu hose ibinyujije mu mahugurwa yihariye ibagenera. Asezeranya ko amasomo n’ubutumwa yungutse agiye kubigeza ku banyeshuri bagenzi be ahagarariye muri kaminuza yigamo.

Jessica



0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like