USA-Calfornia :Abantu 3 biciwe mu iserukiramuco

Abantu batatu bishwe abandi 15 barakomereka nyuma yaho umurashi yaguye gitumo abari bitabiriye iserukiramuco ryo kumurika ibiryo ryaberaga muri Calfornia, maze azatangira kubarasa.

Amakuru dukesha BBC avuga ko Polisi y’icyo gihugu yumvise ibiturika ikihutira gutabara maze ikabasha kurasa uwo mugizi wa nabi nawe akahasiga ubuzima.


Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yasabye abaturage kwigengesera mubyo bakora byose.

Aya masasu yumvikanye mu gihe iri serukiramuco ryari rigiye kurangira, dore ko byari biteganyijwe ko ryari burangire ku cyumweru, ku italiki ya 28 Nyakanga 2019

0

0 comment(s) Tanga igitekerezo

Note : Sorry No comment available now...

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like