Gasabo-Kimihurura: Bishyize hamwe biyubakira imihanda yo muri karitsiye izatwara miliyoni 53 Rwf

Abatuye umurenge wa Kimihurura akarere ka Gasabo,umujyi wa Kigali, bishyize hamwe bishakamo ubushobozi ubu bagiye kwiyuzuriza imihanda ya karitsiye ifite uburebure bwa kirometero 1,7 izarangira ibatwaye asaga miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byatangarijwe mu muganda ngaruka kwezi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26/7/2019, Ibiganiro byabahuje n’umuyobozi bahawe Kalisa Jean Soveur wayoboraga umurenge wa Remera aho aba baturage bamugaragarije uburyo bashishikajwe n’iterambere rw’ibikorwa remezo.


Umuyobozi w'umurenge wa Kimihurura Kalisa Jean Soveur

Mu ijambo yagejeje kubantu bitabiriye umuganda Kalisa yababwiye ko yarasanzwe ayobora Remera ariko bamuzanye kimihurura, asaba abaturage ubufatanye muri byose abizeza ko aje gufatanya nabo mu muvuduko w’iterambere barimo.

Ati:’’Nibyo koko nayoboraga Remera murayibona ,namwe nuko ndaje dukomezanye imihigo y’urugamba rw’iterambere duhuze ibitekerezo twese imihigo 100%’’.

Abaturage bamweretse ko bamwishimiye ndetse bamugaragariza ko bagiye gufatanya nawe muri byose ,gusa bamusabye kubateza imbere mu bikorwa remezo nkuko yateje imbere Remera ubu ikaba ari umurenge ntangarugero mu karere ka Gasabo.

Mu kiganiro na hanga.rw , nawe yashimangiye ko ibyo ashyize imbere muri Kimihurura nyuma yuko yafashe icyumweru atembera mu baturage yasanze ibyihutirwa ari ugukura abaturage mu manegeka ndetse no kwihutisha ubukangurambaga mu gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Isuku n’umutekano kuri we yabigize intego ahora akurikirana umusi k’uwundi.

Aba baturage bishatsemo ubushobozi bazubaka imihanda 5 yose ica muri karitsiye batuyemo, bavuga ko barimo gukusanya ubushobozi ikazarangira itwaye asanga miliyoni 53 Rwf,ikazaba ifite uburebure bwa kirometero 1,7.

2 comment(s) Tanga igitekerezo

User Picture
Claude
Last 25 Day(s) ago
Byiza Cyane nakomeze yese imihiho.
User Picture
Kabanda
Last 25 Day(s) ago
Good, Kalisa turamwemera n'umukozi witangira umrimo kandi atanga servise nziza Remera twahombye umuntu w'ingirakamaro rwose bazamugarure..

Tanga Igitekerezo

Author
GATETE
Admin

GATETE MUHAMOUD 2

You May Also Like